Iryo ni ijambo ryagarutsweho kenshi kuri uyu munsi wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 i Rulindo ahari hateraniye imbaga y’Abiyeguriye Imana bakorera ubutumwa mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Nyuma yo gusangira ubuzima bw’amakominoti mu rwego rwo kumenyana, abitabiriye bose bakurikiranye ikiganiro bagejejweho na Padiri Eugène Niyonzima, Intumwa y’Arkiyepiskopi mu miryango y’Abiyeguriye Imana. Padiri Eugène ati :
” Kwiyegurira Imana ni ukwiyemeza kuba urwibutso ruhoraho rwa Kristu muzima = la mémoire vivante du Christ “.
Yakomeje asobanura ukuntu abantu biyegurira Imana kugira ngo bayiyoboke kandi bayubahe bityo babane nayo akaramata ubuziraherezo. Abantu ntibiyegurira Imana kugira ngo bakore gusa nk’iby’iyi si ahubwo ko ari ukugira ngo babeho nka Yezu; Yezu akorere muri bo. Yikije cyane rwose ku gusa na Kristu aho kwitirirwa imirimo ukora kuko icyo gihe waba warayobye inzira ukihugira mu mirimo aho guhugira mu guhinduka nka Kristu We wagendaga agira neza aho anyuze hose. Uwiyeguriye Imana agomba kwirinda kuba mu irushanwa (activisme) ry’imihigo no gukorera “bambonye” cyangwa amanota ahubwo agomba kubaho aciye bugufi nka Kristu bityo akabaho yisanisha na Kristu. Icyo gihe ntazigera yicuza ko yiyeguriye Imana ahubwo azahinduka rwose urwibutso ruhoraho rwa Kristu. Padiri Eugène yahamije kandi ko uwiyeguriye Imana agomba gushingira agaciro ke k’uwo yiyeguriye aho kugashingira kubyo akora. Agomba kwiratana uwo ari we aho kwiratana ibyo afite (d’abord l’être et l’avoir après). Padiri yatanze urugero rw’umubikira ujya kugosorera umukene ibishyimbo, ko aribyo bimuha agaciro kurusha uwajya kumuha imifuka myinshi itabarika y’ibishyimbo.
Padiri Eugène Niyonzima yasoje ikiganiro cye asaba ko buri wiyeguriye Imana yakagombye kumenya agaciro ke. Ntagakesha ibyo akora ahubwo agakesha icyo aricyo. Ati ” Tumenye umwihariko wacu (connaître notre identité et notre mission) haba mu gihe cyahise, muri iki gihe n’ikizaza “. Nitubereho Uwaremye ibintu kuko niwe ufite agaciro kuruta ibyo yaremye. Ibyo bintu (yaremye) nibidufashe kugera ku wabiremye maze twirinde amanota y’iyi si kuko muri iki gihe irimo gushyira cyane imbere ibyo yise ukwibonekeza (évangile de la prosperité) ahubwo twerekane Kristu twicishije bugufi.
Abiyeguriye Imana ba Buliza-Bumbogo bishimiye ibiganiro bahawe mu ihuriro ryabo maze biyemeza kuzabisangiza abandi ndetse na Padiri Eugène Niyonzima ashimira Akarere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo kateguye iri huriro yizeza abitabiriye ko bene aya mahuriro (forum) azagera n’ahandi hose. Abapadiri baherekeza abo biyeguriye Imana nabo bishimiye uburyo hari ubufatanye mu butumwa hirya no hino aho baherereye (bari bahagarariwe na Padiri Léodegard Niyigena, Gaspard Mukeshimana na Léopold Kananga).
Abo bihayimana bitabiriye ihuriro ryabo uyu munsi basagaga gato mirongo itandatu bari baturutse mu maparuwasi yose ya Buliza-Bumbogo uko ari icumi uretse Paruwasi ya Rusasa itarageramo urugo rw’abiyeguriye Imana. Akarere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo gakorerwamo n’abapadiri bwite b’Arkidiyosezi 26 na 4 mu Iseminari nkuru ya Rutongo n’Abiyeguriye Imana basaga ijana mu ngo 27 ndetse n’abandi biyeguriye Imana muri rubanda batabarizwa mu bigo by’Abiyeguriye Imana.
Umwanditsi :
Padiri Léodegard Niyigena,
Omoniye wa komisiyo y’abiyeguriye Imana mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo
