ISHURI RYA SAINT LUKA’S YOUTH BIBLE SCHOOL RYATANZE IMPAMYABUMENYI KU NCURO YA 4 KU BANYESHURI 95

Ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya rya SAINT LUKA’S YOUTH BIBLE SCHOOL, rya Arkidiyosezi ya KIGALI L, kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/06/2026, ryatanze impamyabumenyi ku ncuro ya 4 ku banyeshuri baryo 95 basoje umwaka 2025 – 2026, ryakira abashya 193 bajyiye kuzaryigamo mu mwaka mushya 2026 – 2027.

Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Mu butumwa yabageneye, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yavuze ko abasoje amasomo yabo badakwiye kwicarana Ijambo ry’Imana, ko na bo bahamagariwe kurigeza no kubandi.

“Abarangije rero Ivangili iravuga ngo uwahawe byinshi azabazwa byinshi. Ntabwo rero ubumenyi muhawe ari ukubwicarana ijambo ry’Imana ni inkuru nziza. Iyo umuntu amenye inkuru nziza ntabwo ayicarana ayisangiza abanda. Uramutse mu rugo babyaye ukajaya gusura abanda bavandimwe banyogosenge ukamarayo iminsi ntacyo wababwiye bavuga bati ese uyu mwana ni muzima? Uyu muntu ni muzima? Bati ese ko yaje aho nagaho ntabwo yababwiye ko twabyaye? Bakwibazaho, sibyo? Ijambo ry’Imana rero ni inkuru nziza, niyo mpamvu mugomba namwe gukomeza mukayigeza no ku bandi”.

Abatangiye mu mwaka mushya 2026 – 2027 nabo babwiwe ko na bo bahamagariwe gutangira kwamama Ijambo ry’Imana, ko batagomba kubanza kurangiza amasomo ngo babone kuba ariho batangira kurisangiza abandi, ahubwo ko ibyo bize bakwiye kujya bahita babisangiza abandi.

Yabibukije kandi ko abatagatifu b’i BUGANDE (Abahowe Imana) hari byinshi bakwiye kubigiraho, kuko abanshi bari abasore kandi ko bari urubyiruko, ko mu birometero 80 bakoraga bajjya kuri Misiyoni, bajyaga bohereza umwe akumva: Misa, amasomo, akumva n’inyigisho yataha ku cyumweru akazabisangiza bagenzi be. Gutyo gutyo bakagenda basangira Ijambo ry’Imana buhoro buhoro bategurirwa no kuzabatizwa.

Hari kandi n’urugero rwiza bakwigiraho rw’ababyeyi ba cyera aho iyo abana bavaga mu Misa bababazaga ngo babasangize ibyo bumvise mu Misa: nk’amasomo matagatifu barizikanyemo n’ibindi. Ibi bikaba byaratumye abakurambere baragiye bamamaza Ivangili batazi gusoma no kwandika, badafite Bibiliya, ariko bagatega amatwi rya Jambo ry’Imana bakarigeza no ku bandi.

Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane kandi abarangiye amasomo yabo muri iri shuri intambwe bateye mu bumenyi bw’Ijambo ry’Imana, ababwira ko uyu ari umwanya ukomeye wo gushimirwa, banaboneraho kubaha ubu butumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana rikagera no ku bandi.

Yabibukije kandi ko bafite umukoro ukomeye wo kwamagana ubuyobe bugenda bwaduka muri ibi bihe, ko hari ubuyobe bwinshi bushingiye kuri Bibiliya, imyumvire idashyitse y’Ijambo ry’Imana, avuga ko abantu bakwiye kujijukirwa Ijambo ry’Imana kuko ari naryo bagenderaho, avuga ko urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare cyane cyane ko ari nabo benshi mu Banyarwanda, bakaba ari nabo gice kinini kigize umuryango w’abakristu, aho bagera kuri 70% harimo n’abana. Kiliziya nayo ikaba ifite umurimo wo kubagezaho Ivangili, bityo ko ibi ari byo bishimira kandi bakaba bashimira abantu bose bafashe umwanya wo kwiga Ijambo ry’Imana, bifasha kugira ngo Ijambo ry’Imana rirusheho kugera kuri benshi.

Yavuze kandi ko bakeneye aba- Jeunes b’abakateshiste. Aha yaboneyeho no gutanga urugero rw’abanyeshuri biga uburezi muri Kaminuza y’U RWANDA ishami ry’i RUKARA, biga ishami ry’uburezi, iherereye muri Diyosezi ya KIBUNGO, avuga yigeze kujyayo gutanga amasakramentu, abanyeshuri bakamusaba ko mu masomo biga bakongererwamo amasomo ya katesheze, kubryo byabafasha kuzaba abakateshiste. Akaba yarabemereye ndetse ayo masomo agatangwa. Kugeza ubu hakaba hari abamaze kuharangiza ndetse bakanagira n’uruhare mu kwamamaza Ijambo ry’Imana.

Yababwiye ko bityo ko n’aba bagenda barangiza muri iri shuri rya SAINT LUKA’S YOUTH BIBLE SCHOOL nabo bashobora kuba intumwa (abakateshiste) ku rundi rubyiruko.

Yagaragaje ko byaba bigayitse kubona umuntu ajijukiwe, yarize amashuri anyuranye ariko ubumenyi mu by’Imana buciriritse.

Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko aba basoje amasomo yabo babatumye kwamamaza ijambo ry’Imana bavuguruza ubuyobe bajyenda bahura nabwo.

“Turabatuma rero kugira ngo mwamamaze ijambo ry’Imana namwe, kandi mube mwashobora kwamamaza ukwemera kwanyu, mukosora ubuyobe mujyenda muhura nabwo mwihitira cyangwa se musitaraho”.

Yabashishikarije gukomeza kwihugura bakorera urugendo Nyobokamana ku murwa wa Bibiliya uri i NYARUSHISHI, uherereye muri Paruwasi ya KIBEHO, ho muri Diyosezi ya GIKONGORO bakihugura kuri Bibiliya mu buryo bwihariye, ibyo biga barusheho kubisobanukirwa.