Mukristu, Muvandimwe, Nshuti y’Imana,

Tuguhaye ikaze ku rubuga rwa Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali.

Intego y’uru rubuga, ihuje kandi n’Iteka rya Kiliziya Gatolika rirebana n’ihererekanyamakuru n’itangazamakuru, ni ugukoresha ubu buryo mu kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, no kwigisha abantu kubukoresha neza , badatatira ukwemera kwabo.Musomyi, uru rubuga urarusangaho byinshi bijyanye n’amateka n’amakuru ku bikorwa bya Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali, mu nzego zayo zose, kuva yashingwa mu mwaka w’1976 kugeza uyu munsi.

Rwubatse mu ndimi eshatu zikoreshwa mu gihugu, ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Buri wese yahitamo ururimi rumunogeye yifashisha. Tuzihatira gushyira muri izo ndimi zose amakuru n’ubutumwa by’ingenzi twifuza ko byagera ku badukurikira bose.

Ni urubuga rutunganyijwe ku buryo abafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by’ikenurabushyo bya Arkidiyosezi ya Kigali, ni ukuvuga inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Arkidiyosezi, servisi zayo, paruwasi, komisiyo z’ikenurabushyo, imiryango y’Abihaye Imana ndetse n’Imiryango y’Agisiyo Gatolika, buri wese ashobora kujya ashyiraho amakuru yo kumenyekanisha ibyo akora cyangwa ateganya gukora, biganisha ku ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe twiyemeje. Uru rubuga kandi ruzajya rugragaza n’indi mishunga ya Arkidiyosezi ya Kigali, harimo n’iyo kwiteza imbere, kuko Ikenurabushyo rikenera ubushobozi butandukanye kugira ngo rigende neza kandi ryisanzure. Turashishikariza abo bireba bose kwihatira kuzuza iyo nshingano, igashyirwa mu by’ibanze tubatezeho.

Ntabwo inyandiko n’amakuru bizajya bishyirwa kuri uru rubuga byose byose byafatwa nk’amahame ndakuka. Kanda hano ukomeze

Amakuru

You are here: