

“Nari imbohe muza kundeba” (Mt25,37): Uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu Igororero rya Nyarugenge
“Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muramfungurira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba” (Mt 25, 34b-36). Kuri Iki Cyumweru cya 33, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali…

Mukecuru Alivera NYIRAMUKERA ati : « Sinakwima Imana kandi ariyo yampaye kandi sinshidikanya ko ari nayo ibantumyeho ».Amateka ya Santrali Nyakabungo, imwe muzigize paruwasi nshya ya Gihogwe
Ejo kuwa gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse paruwasi ya 42, ariyo paruwasi Mutagatifu Rafayile/Gihogwe. Iyi paruwasi nshya igizwe na Santrali Jali, yari isanzwe iri muri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille), Santrali Gihogwe, Nyakabungo, Cyuga,Kigarama zari zisanzwe muri paruwasi ya Kabuye. Muri iyi nkuru turabagezaho amateka yihariye ya Santrali Nyakabungo. Amateka atugaragariza…

Dusubire muri Paruwasi nziza “Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari/Mugote”mu mafoto 100
Ejo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse paruwasi nshya Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari/Mugote. Iyi paruwasi yabyawe na paruwasi ya Rutongo. Ije ari paruwasi ya 41 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Ni paruwasi ifite inyubako ya kiliziya ibereye amaso kubera ubwiza. Umunsi w’ishingwa rya Paruwasi Mugote wahuriranye n’umunsi wo…

Birashoboka kandi byera imbuto nyinshi. Namwe nimutangire !: Ubuhamya bw’abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Ruhuha kuri gahunda yo gusura abakristu mu ngo
Ikenurabushyo ryo gusura ingo n’imbuto zaryo Muri paruwasi habamo imirimo myinshi ya gitumwa isaba kugira ikenurabushyo paruwasi igenderaho. Habaho ikenurabushyo ry’amasakaramentu, ry’umuryango, ry’amashuli, ry’urubyiruko, ry’umuhamagaro, ry’imibereho myiza, ry’iterambere…hakiyongeraho n’ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza cyane cyane kubataramenya Yezu no kuyamamaza bushya kubamumenye ariko bakaba baragiye hirya ya Kiliziya. None aha ndatinda ku gusura ingo byinjira mu…

Inkomoko ya Gitabage:”…Aterera Shyorongi,yikubita mu iteme mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko…”!
Inkomoko ya Gitabage Ishingiye ku mateka y’ibikomangoma by’i bwami, mu rugo rwa Mibambwe I, Sekarongoro I, Mutabazi I wari ku ngoma, ahagana mu 1411-1447. Yari atuye I Remera ,yiswe Remera y’Abaforongo kubera igikomangoma cyogeye mu gutsinda abanyoro, akusanyirije ingabo hariya haruguru “ku Kangabo”, hino ya “Ngabitsinze”tuzi, nyuma yo gutsinda abanyoro basubira kwihorera ku Banyabungo. Nibwo…

Inkomoko y’izina « Mugote ». Paruwasi ya 41 ya Arkidiyosezi ya Kigali izashingwa kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023
“Mugote biva ku nshinga kugota. Umusozi wa mugote niwo wateguriweho urugamba rwo gutsinda Abanyoro bari bamaze imyaka irenga 11 barigaruriye igice cy’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1630 ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi. Icyo gihe umupfumu w’umwami witwaga Rubimbura niwe wahanuye ko murumuna wa Forongo agomba kuba umucengeri, Forongo we yari umutware w’ingabo…

Umwiherero w’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali ku icungamutungo 2023: « Dukoreshe neza umutungo wa Kiliziya yacu tugamije iterambere ryuzuye »
Kuva ejo ku wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 kugeza kuwa gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023, abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali bateraniye mu mwiherero muri Centre Saint Paul, barebera hamwe uko umutungo wa Arkidiyosezi ya Kigali wakoreshejwe mu mwaka w’ubutumwa wa 2022-2023, no kurebera hamwe ibiteganywa gukoreshwa mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024. Ejo ku…

Twite kubakene kuburyo badahora badutegeye amaboko
Kuri uyu wa mbere 9 Ukwakira 2023, intumwa za Arkidiyosezi ya Kigali zashoje uruzinduko muri diyosezi ya Ugento zahuye n’abapadiri biyo diyosezi bagirana ibiganiro byayobowe n’umwepiskopi wabo Musenyeri Vito Angiuli, watangije yibutsa amateka n’impamvu shingiro y’umubano n’ ubufatanye bihuje Diyosezi zombi. Intumwa za Arkidiyosezi ya Kigali mu butumwa zahatangiye, zabashimiye imbaraga bashyize mu mubano uhuje…

Don Tito impano y’Imana yaje mu gihe gikwiye kandi akenewe mu Rwanda
Kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA , uri mu rugendo rwa gitumwa mu gihugu cy’Ubutaliyani hamwe n’itsinda ry’abapadiri bamuherekeje, ndetse bari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vito Angiuli, umwepiskopi wa Ugento, yasomeye missa abakristu muri kiliziya ya paruwasi S.Salvatore iri ahitwa Alessano ahakomoka umugaragu w’ Imana Tonino Bello….

Ukwemera n’urukundo bikomeye byaranze abamisiyoneri nibyo byabafashije kugeza Inkuru Nziza ku isi hose
Ku wa gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, intumwa ziri kumwe na Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, mu rugendo rwa gitumwa ari kugirira mu gihugu cy’UButaliyani, basuye Musenyeli Domenico Gianuzzi umuhuzabikowa w’iyogezabutumwa muri Diosezi ya Altamura-Gravina-Acquaviva delle Fonti akaba na Padiri mukuru wa Concattedrale ya Acquaviva delle Fonti akaba n’umuyobozi wa CARITAS muri diyosezi….