ArchKigali_MEDIA

PARUWASI YA SHYORONGI YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’ABALAYIKI

Muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Utabara Abakristu/SHYORONGI, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 06/07/2025, hizihirijwe ibirori by’umunsi mukuru w’Abalayiki, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “NIMUGIRE UBUTWARI MURI NYAGASANI WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”. (Ef 6, 10)  ‎Umunsi mukuru w’Abalayiki wizihijwe hirya no hino mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya KIGALI, ariko…

Read More

ISHURI RY’URUBYIRUKO RYA BIBILIYA RYASHOJE IKICIRO CYARYO CYA GATATU

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosco/KICUKIRO, kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/07/2025, hizihirijwe ibirori byo gusoza ikiciro cya 3 cy’ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya rya SAINT LUCAS YOUTH BIBLE SCHOOL, no gutangiza ikiciro cya 4 cy’iryo shuri. Byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI. Ibi birori kandi byitabitiwe na Padiri…

Read More

MURI PARUWASI YA GIKONDO HABEREYE IBIRORI BYO KWIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 25 KU BAPADIRI BANE B’ABAPALOTINI

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Visenti Palloti/GIKONDO, hizihirijwe ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 kuri Padiri Jules Eusèbe MUTABARUKA, na Padiri Juvenal Faustin NDAGIJIMANA, ishize bakoze amasezerano mu muryango w’Abapalotini ndetse na Padiri Chrysant RWASA na Padiri Gérald KAMEGERI, bamaze bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti. ‎Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ni watuye igitambo…

Read More

‎MURI PARUWASI RUHUHA HIZIHIRIJWE IBIRORI BY’UMUNSI MUKURU W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Batista/RUHUHA, kuri uyu kane tariki ya 26/06/2025, binyuze ku bufatanye na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI, hizihirijwe ibirori by’umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rwa Arkidiyosezi, byahuje abana basaga 300 baturutse hirya no hino mu mirenge igize iyi Paruwasi, biganjemo abana bugarijwe n’ibibazo.‎‎Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya, cyatuwe…

Read More

ARKIYEPISKOPI YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI YA SAINTE FAMILLE MU BIRORI BYO GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU W’ISAKRAMENTU RITAGATIFU

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yifatanyine n’abakristu ba Paruwasi yaragijwe umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, kuri iki cyumweru tariki ya 22/06/2025.‎‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yatanze yasobanuye ko Ukaristiya ari indunduro y’amateka y’umugambi w’Imana wo kurokora…

Read More

‎IMIRYANGO Y’ABALAYIKI YITANGIRA UBUTUMWA MURI KILIZIYA (MACs) YA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA i KIBEHO

Abakristu bibumbiye mu miryango inyuranye y’abalayiki, yitangira ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI basaga 7000, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/06/2025, bakoreye urugendo Nyobokamana ngaruka mwaka ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO bari kumwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akaba ari nawe wayoboye igitambo cy’Ukarisitiya.‎‎Uru rugendo Nyobokamana Abakristu ba Arkidiyosezi ya…

Read More

ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YIBUTSE KU NCURO YA 31 ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Abasaserdoti, abihayimana n’abakristu bose muri rusange bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu muhango wabereye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Visenti Palloti/GIKONDO, kuri uyu wa mbere tariki ya 09/06/2025.‎‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ni we watuye igitambo cy’Ukarisitiya…

Read More

UMWANA AKWIYE GUHABWA UMURAGE WA BATISIMU BAMUHA IZINA RYA BATISIMU RIHUJE N’UMUTAGATIFU UZWI

‎‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, asaba ababyeyi kujya babanza gushishoza neza ku mazina ya Batisimu bahitiramo abana babo igihe bagiye kubahesha isakramentu rya Batisimu, kugira ngo bamuhe umurage wa batisimu bamuha izina rya batisimu rihuje n’umutagatifu uzwi, kuko usanga hari bamwe babitirira amazina atari y’abatagatifu. Ibi bikabagiraho ingaruka mbi.‎‎Ibi, yabigarutseho ku cyumweru, munsi…

Read More

PARUWASI YA KICUKIRO YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 60 IMAZE ISHINZWE

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosiko/KICUKIRO, kuri iki cyumweru cya 6 cya PASIKA, ku munsi mukuru wa Ascension, tariki ya 01/06/2025, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, yashinzwe tariki ya 15/11/1965. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.‎‎Muri ibi birori, Arkiyepiskopi, yanahaye umugisha inyubako nshya (igizwe n’amacumbi) ya…

Read More

‎GS CYANIKA HAHIMBARIJWE IBIRORI BYO GUSOZA ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA KU RWEGO RWA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI

‎Muri G.S CYANIKA(Saint Justin), iherereye muri Paruwasi ya MUNANIRA, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/05/2025, hizihirijwe ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, cyatangiye tariki ya 26/05 kikazageza tariki ya 01/06/2025, byahuje ibigo by’amashuri 138, byo hirya no hino muri Arkidiyosezi.‎‎Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, ni we…

Read More