Kuri uyu wa Gatanu tariki 20/01/2023, Papa Fransisiko yakiriye abari baje kumva ikiganiro cyateguwe ku mihimbarize inoze ya Liturujiya, ni ikiganiro cyabereye i Roma muri Saint Anselme, iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashinzwe imihimbarize ya Liturujiya bo muri Diyosezi zitandukanye.
Icyari kigamijwe ni ukurebera hamwe uko impinduka zakozwe muri iyi minsi kubijyanye n’imihimbarize ya Liturujiya zatangira gushyirwa mu bikorwa. Hitawe cyane ku cyubahiro gikwiye muri Liturujiya n’ubumenyi buhari.
Mu kiganiro cye Papa yibanze ku bikubiye mu rwandiko rwa Gishumba: « Desiderii desideravi », ruvuga ku mahugurwa agenewe abahimbaza Liturujiya.
Papa yavuze ko ari ngombwa rwose kwita ku kunoza imihimbarize ya Liturujiya, ni byiza ko abahimbaza liturujiya baba bafite ubumenyi buhagije, bakagira n’ubumenyi mu by’ikenurabushyo.
Liturujiya ntabwo ari umukino w’amarushanwa. Nk’uko Papa Paul VI yabivuze, Liturujiya ni isoko y’ibanze y’ikiganiro abahimbaza Liturujiya bagirana n’ab’ijuru. Ni muri Liturujiya ineza n’ubuzima buva ku Mana byisesa kubahimbaza liturujiya. Ikindi kandi Liturujiya ni nk’ishuri rihugura roho zabayoboke b’Imana, ikabafasha gucengera amabanga y’iyobera bahimbaza.
Ntabwo rero liturujiya imenyerwa ngo umuntu abe yayifata nk’ibintu yamenyereye ni ngombwa kuyitegurana umutima ubyitayeho.Umuntu ayiga nk’uko yakwiga undi mwuga, bikajyana n’impano y’umuntu mu kubikora neza.
Liturujiya ihimbazwa na Kiliziya, ni igikorwa cya Kiliziya ndetse ni nayo ituma Kiliziya igira umwihariko wayo.
Liturujiya ihuza abantu na Kristu.
Dore bimwe mubyo Papa yashingiyeho avuka ko aribyo byaherwaho mugushyira mu bikorwa impinduka zakozwe.
Uyu munsi ntitukivuga umuyobizi w’ibirori, (Maître des cérémonies) ushinzwe n’ibitabo bitagatifu, bavuga umuyobozi w’imihango mitagatufu (Maître des célébrations) Uyu niwe utoza kandi akigisha abandi, akanafasha abandi guhimbaza amayobera y’urupfu n’izuka bya Kristu. Niwe kandi ugomba gushyira byose k’umurongo kuburyo bwose liturujiya igaragara neza, umuteguro mwiza, ubwiyoroshye, n’injyana.
Ubutumwa bw’umuyobozi w’imihango (maître des célébrations) niwe uyobora ibikorwa byose. Agomba gukorana bya hafi n’umwepisikopi wa Diyosezi mu rwego rwo gufasha imbaga y’Imana mu guhimbaza neza imihango mitagatifu ku buryo bunoze.
By’umwihariko muri Kiliziya nkuru (Katedarali) ushinzwe gutegura imihango mitagatifu iyoborwa n’umwepisikopi, niwe uyobora abandi bose bafite imirimo muri liturujiya akabikora nk’umufasha wa hafi w’umwepisikopi.
Umuyobozi w’imihango mitagatifu agomba kugaragaza ko afite ubumenyi buhagije mubyerekeye imihimbarize ya Liturujiya. Agomba kuba azi uko ayobora abandi mugihe bari gukora imirimo ya Liturujiya.
Mu gusoza, Papa yibukije akamaro k’umutuzo no guceceka mu mihango ya Liturujiya.
Ningombwa ko mbere ya Misa cyangwa umuhimbazo, abakristu n’abafite imirimo muri liturujiya bagomba gutuza, bakaba bacecetse, batuje mbere yo gutangira kugira ngo bahugukire ibyo bagiye gukora. Ahantu henshi usanga muri za sacrisitiya haba hari urusaku, abantu baganira, banyuranamo, mbere na nyuma y’imihango Mitagatifu nka Misa.
Ariko twibukiranye ko umutuzo (le Silence) ufasha kwitegura neza, gutegura Roho n’umubiri kumva no kwakira ijwi ry’Imana ry’umvikanira mu Ijambo ryayo.
Ni ngombwa guha agaciro n’umwanya igihe cyo gutuza no kuzirikana. Papa yibukije abasaseridoti kujya bita ku gihe inyigisho ikwiye kujya Imara mu Misa. Inyigisho ntigomba kurenga iminota 10. Inyigisho yo mu Misa itandukanye n’inama cyangwa se ikiganiro mbwirwaruhame.
Umwanditsi :
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda