Uruzinduko rwa Papa muri Congo na Sudani y’amajyepfo rwasubukuwe

Nyirubutungane Papa Fransisiko yatangaje ko kuva ku itariki ya 31 Mutarama kugera ku itariki ya 05 Gashyantare 2023 azasura iguhugu cya Congo na Sudani y’amajyepfo.

Kuri uyu wa kane tariki 01 Ukuboza 2023 Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru byatangaje inkuru y’uru ruzinduko. Uru ruzinduko rwari ruteganijwe mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka turi gusoza, ariko ku itariki 10 Kamena Papa yatangaje ko uruzinduko arusubitse kubera impamvu z’ubuzima nk’uko byatangajwe n’umuganga umwitaho avuga ikibazo afite mu ivi.

Nyuma y’ingendo Papa yakoreye muri Canada, Kazakhstan no muri Bahreïn akurikijeho kuza i Kinshasa na Djouba .

Gahunda y’uruzinduko iteye Ku buryo bukurikira:

 Ku wa kabiri tariki  31 Mutarama2023, Papa azahaguruka i Roma yerekeza i Kinshasa. Akigerayo azahura na Perezida Tshisekedi, nyuma azahura n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera nab’inzego z’ububanyi n’amahanga.

Bukeye, ku itariki ya 1 Gashyantare 2023 Papa azayobora Misa ku kibuga cy’indege cya Ndolo mu gitondo. Nyuma ya saa sita, azahura n’abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’abahagarariye imiryango nterankunga agirane na bo ikiganiro.

Ku itariki ya  2 Gashyantare 2023  kuri stade y’abahowe Imana hateganijwe inama hagati ya Papa n’urubyiruko kuri gatigisimu. Nyuma ya saa sita kuri Katedrali  Notre-Dame-du-Congo Papa azakorana isengesho hamwe n’abapadiri, abadiyakoni, abiyeguriye Imana n’abaseminari, mbere yo kugirana ikiganiro n’Abayezuwiti bo muri Congo.

Ku itariki  ya 3 Gashyantare 2023 , mbere yo kuva muri RDC, azahura n’abepiskopi bo muri Congo ku cyicaro gikuru cya CENCO, inama y’abepiskopi ya Congo.

Nyuma azahita yerekeza i Djouba , umurwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo, urugendo azakora ari kumwe na Arkiyepiskopi wa Canterbury hamwe na Moderator w’Inteko rusange y’Itorero rya Scotland.

Nyuma ya saa sita, azagirana ikiganiro na perezida wa Sudani y’Amajyepfo, na ba visi-perezida. Azavugira mu ruhame imbere y’abayobozi, sosiyete sivile n’inzego z’ububanyi n’amahanga.

Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Gashyantare 2023 , Papa  Fransisiko azavugana n’abasenyeri, abapadiri, abadiyakoni, abiyeguriye Imana n’abaseminari muri Katedrali ya Mutagatifu Therese mu gitondo, mbere yo kwakira abayezuwiti bo muri icyo gihugu. Nyuma ya saa sita, azavugana n’abimuwe mbere yo kwitabira isengesho rusange ku mva ya John Garang.

Ku cyumweru, tariki ya 5 Gashyantare  mbere yo gusubira i Roma mu gitondo cya kare, azayobora Misa ikurikirwe n’isengesho rya Angelus, akiri ku mva ya John Garang.

Byakuwe kuri https://www.vaticannews.va/fr.html

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

Diyakoni Joseph GWIZA

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *