Buri wese niyumve muri we ko ari umukene ukeneye Imana (Papa Fransisiko)

 

 

Inkuru nziza ibwirwa abakene, abo bakene ni bande? Ni twebwe abantu twese kuko dukeneye Imana. Buri wese niyumve ko ari umukene ukeneye Imana. Ibyo bizatuma dusigaho kwiyumvisha ko twihagije twenyine.

 

Kuri uyu mwa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 ku munsi mukuru duhimbazaho ihinduka rwa Pawulo Mutagatifu, mu nyigisho Papa Fransisiko yatanze yibanze ku ngingo 5 arizo shingiro zo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu byishimo.

Izo ngingo ni izi:

  1. Ibyishimo by’umutima
  2. Kumva ubohotse
  3. Kuba urumuri rumurikira abandi
  4. Kugeza abandi ku mukiro cyangwa gukira
  5. Gutangarira ibitangaza by’Imana

Nyuma yo kuzirikana neza kuri Kristu, We rugero rwo kwamamaza Inkuru Nziza, bivuye mu mutima we wa kibyeyi, w’umushumba utarumanza izo aragiye, umutima uharanira ikiza ku bandi, Papa yashimangiye  Kristu yatubera koko umwigisha mu kwamamaza Inkuru Nziza.

Igihe Yezu ahagurutse rwagati mu ngoro agasoma Ibyanditswe Bitagatifu akanigisha, abantu batangariye inyigisho ye itanganywe ubuhanga. Yavuze mu magambo make ariko akubiyemo byose: “Ibyo mumaze kumva mumenye ko byujujwe uyu munsi (Lk 4,21).”

Papa yagize ati:

Ivanjili hamwe n’ibyishimo icya mbere muri ibyo ni ibyishimo.  Yezu na we arivugira ati: ” Roho wa Nyagasani arantwikiriye”. Yarantoye anyohereza kubwira abakene Inkuru Nziza”. Ntabwo ushobora kuvuga Yezu nta byishimo wifitemo. Niturebere kuri Yezu. Igihe ntabyishimo ufite ntushobora kuvuga Ivanjili uko bikwiye, biba ari nko kurangiza umuhango.  Umukristu utifitemo ibyishimo niyo yavuga ibintu byiza ntabwo byumvikana kuko nta mutima ukeye abona wo kubivuga neza.

Tugomba guha abandi amahoro aho kubashinja. Yezu yaje kubwira abapfukiranwaga ko babohowe. Nguko ukubohoka ivanjili itugezaho.Uwamamaza inkuru nziza ntakwiye kuba intandaro y’ukubangamirwa kw’abandi ahubwo akwiye kuba isoko y’uguhumurizwa kw’abo.  Ntawukwiye kubera abandi umutwaro, ahubwo ubuhungiro n’aho baruhukira.  Ibyo byose bisaba kwigomwa byinshi kandi kubigeraho ntibyoroshye. Bisaba kwibabaza nk’uko Papa yakomeje kubigarukaho kenshi.

Sibyiza kwereka abantu ko wananijwe n’ibyiza wabagejejeho. Yezu yaje atuzaniye urumuri. Ntabwo ari urumuri rw’izuba cyangwa rw’inyenyeri ahubwo ni urumuri rumurikira umutima. Muri batisimu twahawe itara, urumuri dukwiye guhora tururinze, itara rigahora ryaka.

Ivanjili ijyana n’ibyiyumviro byo gutangara. Ibyo Imana ihora idukorera ni ibitangaza, ubizima, n’umwuka duhumeka ni igitangaza. Niyo mpamvu dukwiye guhorana ibyishimo kandi tugatangarira ubwo buntu Imana itugirira, bikaduha kwigenga no gukira ibituziga byose.

Inkuru nziza ibwirwa abakene, abo bakene ni bande? Ni twebwe abantu twese kuko dukeneye Imana. Buri wese niyumve ko ari umukene ukeneye Imana. Ibyo bizatuma dusigaho kwiyumvisha ko twihagije twenyine.

Dusabe Inema y”Imana iduherekeze igihe cyose, buri wese ababarire mugenzi we, dusangire ibyishimo Imana iduha.

 

Umwanditsi

Diyakoni GWIZA Joseph

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *