Muri iki gihe usanga gukora gusa ikihutirwa byarasimbujwe kwita ku kingenzi. Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, Papa yongeye gusaba Abakristu kujya babaho mu isengesho ritaretsa buri munsi kuko aribwo buryo bufasha umuntu guhorana n’Imana.
Mu nyigisho ye yo kuri iki cyumweru cya 29 gisanzwe, Papa yibanze ku kibazo Yezu yatubajije none mu Ivanjili : “Ese igihe Umwana w’umuntu azazira azasanga hakiri ukwemera ku isi?” (Lk 18,8).
Iki ni ikibazo umuntu adakwiye kurenza amaso, buri wese kiramureba. Yezu aramutse aje aka kanya, yadusanga turi mu ntambara hirya no hino, turi mu bukene bukabije, akarengane n’ubusumbane, turangariye mubijyana n’iterambere, mu ikoranabuhanga rikataje isi igezemo, turangajwe imbere no gushaka ibigezweho abantu bahora biruka utamenya iyo bazagarukira nta mwanya na muto bagenera Imana. Abo Yezu yasanga biteguye kumwakira, bagifite kwemera ni bande? Buri wese yibaze, kandi yisuzume arebe uruhande aherereyemo. Twirinde ko urukundo dufitiye Imana rwakonja.
Papa aravuga ukuntu abantu muri iki gihe barangariye ibintu bita ko byihutirwa ariko nyamara bidafite umumaro namba yemwe bidashobora no kubakiza. Ubu urukundo rw’Imana mu bantu rwarazimye, rwarahororombye.
Isengesho ritaretsa ritarambirwa niryo muti ntasimburwa wavura ukwemera kwacu gucumbagira, rikongera kutugarura imbere y’Imana rikabyutsa rwa rukundo rw’Imana muri twe.
Uwavuga ko ntagihe abona cyo gusenga, Papa yatanze igisubizo cyiza, kiboneye. Uburyo bwiza bwo gusenga butavunanye cyangwa ngo butubuze gukora izindi nshingano zacu: Kuvuga udusengesho duto turaswa ariko duhoraho
*Ingero:
Ubyutse: Shimirwa Nyagasani ko wandinze muri iri joro.
Waramutse Yezu ( Bonjour Jésus )
Utangiye umurimo: Ngwino Roho mutagatifu,…
Uri mu mirimo: Yezu ndakwizera, ndagushimira ko wampaye icyo gukora, ndagushimira ko wampaye imbaraga.
Ndi uwawe igihe cyose, Umpe gukora ugushaka kwawe uyu munsi Yezu, ….
Mbere yo kurya: Isengesho ryo kurya ushimira.
Mbere yo kuryama: Nyagasani undinde muri iri joro.
Muby’ukuri ntawaburira Imana akanya ko kuyishimira n’iyo ryaba isogonda rimwe. Ni kangahe se cg ni amasaha angahe tumara kuri telefone zacu twandikira inshuti zacu, tuganira. Imana se yo si inshuti yacu kuki twayirengagiza cyangwa tukayibagirwa? Umubyeyi Bikira Mariya wabaye indahemuka mu gutega amatwi Imana mu isengesho adusabire kubasha gusenga neza ubutarambirwa.
Umwanditsi
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda