Ukuri, Kwiyibagirwa, Gutegana amatwi : ingingo eshatu z’ingenzi mu gutegura abapadiri

« Kwikuzamo umugenzo mwiza wo kuba uwo uriwe no kwicisha bugufi nibyo bifasha umusaseridoti kuba intumwa nyayo y’ijambo ry’Imana. Baseminari ntimukagire ubwoba n’ipfunwe ryo kwiyerekana uko muri imbere y’abarezi banyu, ni bakuru banyu Kiliziya yabahaye ngo bababere itara, ngo bababe hafi, ni abarezi banyu ni ababyeyi banyu”(Papa Fransisiko)

Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa Nyirubutungane Papa Fransisiko yagejeje kubayobozi n’abarezi bo mu ishuri rikuru rya Kiliziya Urubaniyana “Urbanienne” kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mutarama 2023. Uyu wari umunsi wo kwizihiza ishingwa ry’ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa “Propaganda Fide.”

Kaminuza ya Urubaniyana yashinzwe na Nyirubutungane Papa Urbain VIII ku itariki 27/01/1624. Iyi Kaminuza yigamo abaseminari batoranyijwe baturuka mu bihugu bitandukanye muri za Kiliziya aho iyogezabutumwa rikiri rishya.

Ikiba kigamijjwe ni uko aba baseminari bategurirwa kuzaba abahamya nyabo, intumwa za Yezu, abigisha biyoroshya mu butumwa bwabo, bagatozwa kuba abanyampuhwe no kwikuzamo umugenzo wo kumvira, ibyo bikazabafasha mu butumwa bazahabwa bashoje amasomo. Bategurirwa kuzaba umusemburo w’iyogezabutumwa bazakorana ishyaka, bishimye, mu rukundo n’ukuri kugeza ku iherezo ry’imibereho yabo hano ku isi.

Nk’uko Papa yabivuze mu ijambo rye, muri ibi bihe tugezemo Kiliziya ihamagariwe gufasha abantu kugarukira Imana, bikaba bigomba guhera mu kwita ku burere buhabwa abategurirwa kuzaba abasaseridoti b’ejo hazaza.  Nibo musemburo w’iyogezabutumwa n’iyobokamana nyakuri rivuye ku mutima.

Gutoza abapadiri b’ejo hazaza kwigiramo ukuri bibafasha kwiyorosoraho isura itariyo bagaragariza kenshi abarezi(masques).  Kwikuzamo umugenzo wo guca bugufi no kuba uwo uriwe bizabafasha kwigiramo ubunyangamugayo. Ni ngombwa rwose gutoza abarerwa guhuza ubuzima n’ivanjili. Ibyo bigishwa bikagaragarira no mu mibereho yabo.

Papa yagize ijambo abwira abaseminari by’umwihariko :” Baseminari ntimukagire ubwoba n’ipfunwe ryo kwiyerekana uko muri imbere y’abarezi banyu, ni bakuru banyu Kiliziya yabahaye ngo bababere itara, ngo bababe hafi, ni abarezi banyu ni ababyeyi banyu”.

Kwiyibagirwa nabyo ni uburyo bwo kutihugiraho. Ubuzima bushingiye ku kwemera twabugereranya na Exode: Kwimuka. Ni ukwimuka tuva mu bitekerezo bituboshye, tukava mu bwoba, uko kuva aho twari turi tujya ahandi bidufasha no kubasha guhura n’abandi. Bitabaye ibyo Imana twazajya tuyifata nk’umunyabintu udahangarwa tubwira ibyo twifuza cg dukeneye gusa, mbese nk’ikigirwamana. Ni ngombwa kuba umuhamya nyawe w’ubuvandimwe, w’ibyishimo cyane cyane ibyishimo byo kugeza abandi ku Mana.

Papa yashoje avuga ku ngingo ya gatatu irebana no kuganira n’Imana.  Ni ngombwa kuganira n’Imana mu isengesho no kuganira na mugenzi wacu tubana dusangiye ubutumwa. Nta muntu n’umwe udakeneye uwamutega amatwi.  Papa yashoje asaba buri wese guharanira kugeza abandi ku Mana, abigisha ukwemera dukesha Yezu Krisitu.

 

Umwanditsi :

Diyakoni Joseph GWIZA

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

 

Leave a Reply