Papa mu kiganiro cye yibanze ku kwibutsa abantu bose ko impinduka nziza yose ku buzima bw’abatuye isi, ishobora kugerwaho binyuze mu kuganira hamwe, ubufatanye, gutegana amatwi n’ubwumvikane abantu bashyize hamwe « Papa Fransisiko »
Aya ni amwe mu magambo Nyirubutungane Papa Fransisiko yabwiye abari bitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya 5 ku buringanire ryabereye muri Cuba, ryateguwe kubufatanye n’umuryango mpuzamahanga UNESCO.
Papa yashimangiye ko ibibazo by’ingutu biriho muri iki gihe bishobora kuvugutirwa umuti binyuze mu nzira y’ubufatanye. Muri ibi bihe isi iri gutambuka mu bihe bikomeye by’ibibazo bya Politike bigenda bisenya Sosiyete. Dukeneye kuburyo bw’umwihariko kuba ikiraro kiduhuriza hamwe twese abatuye isi, ngo kidufashe gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo.
Iyi nama isanzwe iterana nyuma ya buri myaka itatu igahuza abahanga n’abashakashatsi bo mu migabane yose, abahagarariye amadini, abanyamakuru, abigisha n’abarezi, abanditsi, n’abashakashatsi. Impamvu nyamukuru y’iri huriro ni ukubungabunga amahoro n’ubutabera mu batuye isi.
Papa mu kiganiro cye yibanze ku kwibutsa abantu bose ko impinduka nziza yose ku buzima bw’abatuye isi, ishobora kugerwaho binyuze mu kuganira hamwe, ubufatanye, gutegana amatwi n’ubwumvikane abantu bashyize hamwe.
Ni ngombwa kwigira ku mateka y’abatubanjirije. Papa yafatiye ku rugero rwa José Martí watangije bwa mbere gahunda y’iri huriro mpuzamahanga rigamije amahoro ku isi, na Padiri Félix Varela .
Papa yashimiye cyane uyu mu padiri wo mu gihugu cya Cuba uruhare yagize mu kurwanya akarengane, agashyigikira amahoro no kubaha ikiremwamuntu.
Ni ukwemera kw’abatuboneye izuba kutubere itara ritumurikira mu guharanira ibyiza. Ni ngombwa rwose guhuza ubuzima n’ukwemera.
Papa yashoje ikiganiro cye anibutsa ko buri wese ahamagariwe gushyira hamwe n’abandi mu gusenyera umugozi umwe. Nitubigeraho tuzabasha gukemura ibibazo biriho byaba ibya politike, iby’ubukungu, ibishingiye ku muco n’imyemerere n’ibindi. Twese turi abavandimwe dusangiye ugupfa n’ugukira.
Umwanditsi
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda