Mu gitambo cya misa Nyirubutungane Papa Fransisiko yaturiye i Nour-Soultan mu gihugu cya Kazakhstan, aho ari mu ruzinduko, yavuze ko ku musaraba twigiraho urukundo, impuhwe n’imbabazi. Papa Fransisiko yasabye abantu kwirinda inzoka ziryana kandi zifite ubumara z’isi ya none ahubwo bakarangamira Yezu ubambwe ku musaraba, ushushanywa n’inzoka icyiza. Bimwe mubyo Papa yagarutse bishushanya inzoka ziryana kandi zifite ubumara mu isi ya none harimo kuba ba ntibindeba, gucika intege, kwibeshya, kuba ba nyamwigendaho, ubugizi bwa nabi, gutoteza abemera Kristu, intambara zidashira….
Papa yashoje inyigisho asaba ko kugira ngo dutsinde kandi dukire ubumara bw’izo nzoka isi ya none iduterereza bidusaba kubura amaso tukarangamira Nyagasani kandi akatwigisha kugira urukundo rutagira imipaka.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali