Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, abakristu ba Paruwasi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho NKANGA, bakoreye Urugendo Nyobokamana muri Paruwasi y’Umutima Mutagatifu wa Yezu ya Rilima. Ni urugendo bateguye bagamije gukomeza umubano n’ubufatanye basanganywe, dore ko Paruwasi ya Rilima ari yo yibarutse Paruwasi Nkanga, imyaka ikaba ibaye 10 uhereye kuwa 15 Nzeri 2012, ari bwo Paruwasi yavutse. Uretse umubano kandi, uru rugendo rwari rugamije kwitegura kwizihiza Isabukuru y’imyaka 10 ya Paruwasi Nkanga, no kwifatanya na Paruwasi Rilima mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 50 ibayeho. Ni urugendo rwitabiriwe n’abakristu basaga 700 ku ruhande rwa Nkanga bari kumwe n’abasaserdoti bahakorera ubutumwa, banakirwa n’abakristu batari bacye ba Rilima nabo bari kumwe n’abasaserdoti babo.
Umunsi waranzwe no gushimira no gusingiza Imana mu majwi n’indirimbo, inyigisho zitandukanye zagarukaga ku Mateka yo kwakira Ivanjili muri Paruwasi Rilima, Ukuvuka kwa Paruwasi Nkanga n’urugendo imaze gukora ikaba ibaye ubukombe, Sinodi yo Kugendera hamwe mu Bumwe no mu Bufatanye, Isabukuru na Yubile. Byose bisozwa n’ubusabane.
Mu nyigisho yatanzwe na Padiri mukuru wa Rilima, yagaragaje ko uretse no kuba amateka yerekana uko Rilima yavutse binyuze ku cyifuzo cya Musenyeri Andreya Peraudin cyo kwita ku mbaga nyamwinshi yari aho, ni n’amateka y’ubuzima bwa buri wese, akaba amateka yo gucungurwa. Yaturagije Umutima Mutagatifu wa Yezu, uturuhura imitima, ukatubabarira. Yongeyeho ko iki gikorwa ari imwe mu mpamvu zo kugendera hamwe, tukaba tugomba guhora dusubiza ikibazo cy’ubuzima bwa gikristu, ari nako tuvugurura uburyo duhabwamo amasakramentu. Ati amateka yo kwivugurura muri Kiliziya atuma abakristu dukura, tukavugurura imibereho yacu ntawe usigaye inyuma, kandi tukirinda ubwitandukanye. Yashoje adusobanurira icyerekezo Paruwasi Rilima yahaye urugendo rwa Yubile kibumbiye mu Gushimira Imana, no kuyitwaraho, ari nako dusabira abaguye.
Mu nyigisho Padiri mukuru wa Paruwasi Nkanga yatanze mu Gitambo cy’Ukaristiya yagarutse ku bufatanye bukwiye kuturanga, ntihagire uwifuriza mugenzi we inabi.
Abakristu ba Paruwasi ya Nkanga bazakomeza imyiteguro yo guhimbaza isabukuru izahimbazwa kuwa 28/11/2022 bakora Noveni, banoza Inzu mberabyombi izatahwa uwo munsi no kwitegura umunsi wa Bikira Mariya uzaba kuri iyo tariki.

Paruwasi ya Nkanga yageneye paruwasi ya Rilima impano

Padiri mukuru wa paruwasi ya Rilima yayoboye igitambo cy’Ukaristiya

Inyubako ya kiliziya ya mbere ya paruwasi Rilima
Umwanditsi
Padiri Célestin GAKUBA
Paruwasi Nkanga