“Umuntu udaha umwanya Imana mu buzima bwe, nawe ntashobora kwimenya. Kenshi tunanirwa no guhitamo kuko tutiyizi bihagije, ibyo bigatuma tutamenya icyo dukeneye”(Nyirubutungane Papa Fransisiko)
Ni mu kiganiro mbwirwaruhame Nyirubitungane Papa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, yashimangiye ko ukwimenya uwo uriwe aribyo bigeza umuntu ku mahitamo nyayo. Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati:” umuntu udaha umwanya Imana mu buzima bwe nawe ntashobora kwimenya Yakomeje ashimangira impamvu umuntu agomba kwimenya uwo ari we, avuga ko akenshi bitugora kugira amahitamo kuko tuba tutiyizi neza ubwacu, bigatuma tutamenya n’icyo dukeneye cyatugirira akamaro. Papa yashimangiye ko gushidikanya, akenshi bituma umuntu atamenya n’icyo Imana imuhamagarira, ntiyumve ijwi ryayo rimuhamagara. Ibi akenshi usanga biterwa n’uko umuntu adafata umwanya ngo ahuze ubuzima nsabaniramana n’imibereho ye, imitekerereze ye ndetse n’ibyifuzo by’amarangamutima ye. Yakomeje avuga ko imbogamizi nyamukuru igora umuntu mu mahitamo ye, ntabwo ishingiye ku kuba Imana muri kamere yayo idafatika, ahubwo biterwa n’uko umuntu atabanza kwimenya we ubwe, Kandi ntiyirirwe yigora ngo abigerageze.
Usanga akenshi twihishahisha ntitugaragare uko turi, akenshi iyo turi imbere y’abandi ngo batamenya abo turibo. Niyo twirebye mu ndorerwamo uwo tubonamo ntabwo ari we twebwe nyakuri.
Kwimenya birashoboka n’ubwo kubigeraho biruhije. Bisaba kwisuzuma utihenze, bisaba kubanza gutuza, tukamenya imikorere yacu, imitekerereze yacu, ibyo dukunda, ibyo tudakunda, ibidushimisha, amarangamutima yiganje muri twe, ibitubangukira mu kuvuga no mu gukora.
Papa avuga ko tugomba kumenya gutandukanya amarangamutima n’iby’iyumviro nyakuri by’umutima biduhuza n’Imana. Ubuzima mbonezamana bugira ikiburanga bugira ijambo-banga rituma umuntu abugeraho nk’uko mudasobwa nayo igira ijambo-banga riyifungura. Ayo magambo atuganisha ku Mana tugomba kuyamenya. Kumenya ko Yezu Kristu yapfiriye kudukiza. Isengesho n’ubwigenge bw’abana b’Imana biherekejwe no kumenya abo turibo nirwo rufunguzo rutwegereza Imana.
Umwanditsi
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda