Nyirubutungane Papa Fransisiko mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, yavuze ko ari ngombwa gukora Ibishoboka byose, kugira ngo ibiganiro bibeho haboneke umuti wo guhagarika intambara. Mu gusoza ikiganiro cye , Papa Fransisiko yahamagariye abakirisitu bose kwisunga Mutagatifu Yosefu no kumusaba kuronkera Igihugu cya Ukraine amahoro kimwe na Isiraheli, ibi bihugu bikaba byibasiwe n’Intambara muri ibi bihe. Yakomeje ashimangira icyifuzo cye cy’uko inzira y’amahoro inyuze mu biganiro n’ubwumvikane kugira ngo twubake amahoro arambye, ni inzira nziza yo kubaka amahoro, nk’uko Pologne yashoboye kubigeraho, ni urugero rwiza rwo kwigiraho mu kurinda ubuzima. “Ntabwo rwose twakomeza kubaho mu ntambara” ( Papa Fransisiko). Ahereye ku nyigisho ye yatanze afatiye ku mugenzo mwiza mbonezabupfura w’ubwitonzi, Papa Fransisiko yongeye kwibutsa impuruza yo gusabira ibihugu bya UKraine na Israheli. Yakomeje yibutsa ko ku itariki 19/03 buri mwaka Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Yozefu Umugabo wa Bikira Mariya, ni igihe cyiza twahawe cyo kuragiza isi yose ubuvugizi bwe, dutekereza cyane ku bavandimwe bacu bazahajwe n’ingaruka z’intambara n’imidugararo. Mutagatifu Yozefu, tukuragije abavandimwe bo mu bihugu bya Ukraine na Isiraheli bahangayikishijwe kandi batewe ubwoba n’intambara, ntitukibagirwe ko intambara ari ikimenyetso cy’ubugwari (Papa Fransisiko). Papa yasabye ko ari ngombwa rwose ko hashakwa ibisubizo bitanga umuti urambye wo guhashya amakimbirane, kuko ntibikwiye ko dukomeza gushyigikira intambara, twese dushyire hamwe mu biganiro n’ubwumvikane, niyo nzira yo kubona uwo muti urambye. Nta muntu numwe wakwihandagaza ngo avuge ko ariwe mugenga w’ubuzima bwe. Ibi yabivuze yerekeje kuba nya Polonye. Papa Fransisiko yagarurse ku gaciro k’ubuzima n’ukuntu bukwiye kubahwa no kurindwa. Ubuzima burangwa n’Imana, nta muntu ubufiteho uburenganzira na buke ngo abwice uko yishakiye.
Byahinduwe mu Kinyarwanda na :
Padiri Joseph GWIZA
Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosiko/Kicukiro