” Abiyeguriye Imana babaho mu buzima bw’isengesho no kurangamira Imana badasohoka, babaho mu mutuzo w’isengesho, mu bwitange no kwigomwa mu ibanga, bishyigikira ku buryo bwa Kibyeyi Kiliziya umuryango w’Imana “.
Ejo Ku wa mbere tariki ya 21/11/2022 ubwo twahimbazaga umunsi mukuru was Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, wari n’umunsi w’impurirane wahariwe kuzirikana ku biyeguriye Imana mu miryango idasohoka cyane cyane ababa muri monasiteri.
Abonyujije ku rubuga rwe rwa Tweeter, Papa Fransisiko yagarutse ku butumwa n’inshingano bafite muri Kiliziya.
Ni muri iryo jambo kandi Papa yatangaje ko mu mpera z’icyi Cyumweru dutangiye Ibiro bya Papa bishinzwe ubutumwa bw’Abiyeguriye Imana muri Kiliziya byateguye i kiganiro kigenewe abiyeguriye Imana baba mu bigo badasohoka. Iki kiganiro cyangwa iri ihuriro rizakorwa ku buryo bw’ikorana buhanga.
Abinyujije kuri Tweeter Papa yagize ati: ” Abiyeguriye Imana babaho mu buzima bw’isengesho no kurangamira Imana badasohoka, babaho mu mutuzo w’isengesho, mu bwitange no kwigomwa mu ibanga, bishyigikira ku buryo bwa Kibyeyi Kiliziya umuryango w’Imana “.
Yakomeje avuga ko umunsi duhimbazaho Bikira Mariya aturwa Imana mu ngoro y’i Yeruzalemu ni urugero rwiza rusobanura ubuzima bw’abihayimana badasohoka babaho mu buzima butuje mu isengesho bitura Imana ho igitambo buri munsi. Uyu Uba ari umunsi wo kubasabira no kubazirikana by’umwihariko.
Kuva mu mwaka w’1953, i tariki ya 21 Ugushyingo ni umunsi wahariwe isengesho no gushimira Imana kubera umuhamagaro Imana yahaye Kiliziya ibinyujije ku basore cyangwa inkumi biyegurira Imana baba muri monasiteri badasohoka. Kiliziya ibafiteho inshingano zo kubamenya no kubitaho.
Nk’uko twabivuze haruguru mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatandatu tariki 26/11/2022 no ku Cyumweru tariki 27/11/2022 hateganyijwe gahunda irimo ibice 2.
Ku wa Gatandatu hazaba ibiganiro cyangwa Ihuriro hifashishijwe ikoranabuhanga, ni ibiganiro bizaba bigamije gusobanura neza inyandiko 2 ziherutse gusohoka zivuga ku buzima bw’abiyeguriye Imana babaho badasohoka.
Izo nyandiko ni: Vultum Dei Quaerere na Cor Orans
Ku Cyumweru Musenyeri José Carballo umunyababanga mu biro bya Papa bishinzwe abiyeguriye Imana azayobora igitambo cya Misa yo gusabira ihamagarwa ry’abiyegurira Imana i Saa tanu, muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Anselimi I Roma.
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
Ubutumwa bw’abihaye Imana mu Rwanda bukwiye guhinduka bukajyana n’igihe atari ukubaho nkaho muri mu yindi si. U Rwanda rwugarijwe n’intambara, inzara na politike y’abacanyi none ntacyo mubivugaho kandi abo babangamiwe ni abakiristu twebwe tubashyigikiye tubatunze. Kuki tubafasha kubaho mukatwirengangiza ahubwo mugakorana n’abatwica, abaduhutaza, aho gukoresha igihagararo cyanyu mugafatanya kutubabaza? Ndizera ko Imana mukorera izabibabaza, kuko ngo mwatowe kugirango mubohore imbohe, cyangwa se mubitangaze, abapfukiranwaga ko batagipfukiranwe. Ibi se murabikora ahubwo ko mwirirwa mwishakira ifaranga, amamodoka meza, inzu nziza n’ibyubahiro. Rwose mwibuke ko muva mu muryango nyarwanda ubabaye, muzirikane ko ariwo mukorera, mwemere mube ibitambo muwuvugire aho kwihisha no kwiberaho mu buryohe twe dushirira ku icumu mu mashyamba ya Kongo, mu magereza, mu mazu y’amabohero atazwi mwe mubizi mugaceceka ndetse bikagera n’igihe uyu Caridinal yivugira ko udukora ibyo ariwe Perezida Kagame Paul ari impano Imana yahaye u Rwanda. Mwibarize, Ese Imana yahaye u Rwanda umwicanyi, urupfu, amapfa, inzara? None se si ingoma ye iri kubitera? Mbaye ndekeye aha.
Nyagasani aguhumurize, we soko y’amahoro