Papa aganira n’abayobozi bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, mu ijambo yabagejejeho yashimangiye ko kwitabaza imbunda mu gushaka icyagarura amahoro ni ubugwari n’ikimenyetso cy’intege nke by’umuntu udashoboye. Yabivuze ashimangira akamaro ko kwigisha abantu umuco wo kwimakaza amahoro cyane cyane muri ibi bihe turimo.Iyo niyo nzira yizewe yatugeza ku mahoro arambye. Papa yavuze ko gucecekesha intwaro ariyo ntambwe ya mbere dukwiye gushyiramo imbaraga. Intambwe ya kabiri ni ukubaka uyu munsi n’ejo hazaza hashingiye ku muco wo kubana mu mahoro. Kubaka amahoro bidusaba gushyira imbere ubwiyunge no gushyira imbere indangagaciro ziduhuza. Kubaka amahoro bidusaba kurenga ibyo dutekereza ko ariko kuri ndetse nibyo dutsimbarayeho.
Papa yashimangiye ko hari ibyo tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo twubake amahoro: kumva utari hejuru y’abandi,kurwanya ibitera amakimbirane,kudashyira imbere inyungu zawe ngo wirengagize abandi,kurenga imyumvire yo kubona mugenzi wawe nk’umwanzi ahubwo ukamubonamo umuvandimwe.
Umwanditsi:
Diyakoni Joseph Gwiza
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda