Muri iki gihe, bavandimwe,mu bice bitandukanye by’isi, amahoro yarahungabanyijwe. Tugomba kumva ko intambara igihe cyose ari ugutsindwa kw’abatuye isi. Ntidushobora kubaka amahoro tutanyuze mu nzira yo gushyira hamwe ndetse no kuganira nk’abavandimwe. Dukore ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare maze dufungure inzira y’amahoro. “Papa Fransisiko”
Kuri uyu wa 22 ugushyingo 2022, mu gihe yahuraga n’abahagarariye ihuriro ry’abayahudi ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisko yongeye kwemeza ko intambara yose ari ugutsindwa ku kiremwa-muntu. Yavuze ko Abayahudi n’abo muri Kiliziya Gatolika bose babumbiye hamwe ubukungu ntagereranywa bw’iby’Imana. Bahamya mu kwemera ko Imana Data ari umuremyi w’ijuru n’isi kandi bemera ko Imana itigeze itererana abo yaremye ko ahubwo yabigaragarije.
Agaruka ku bikomere bigenda bigaragara muri ino si, Nyiributungane yavuze ko muri iki gihe amahoro yahungabanyijwe mu mpande zitandukanye z’isi. Tukaba tugomba kongera kumenya twese hamwe ko intambara, yose igihe cyose ari ugutsindwa ku kiremwa-muntu cyose. Yagarutse ku ntambara irimo kuba mu gihugu cya Ukraine, avuga ko ari icyaha gikomeye kirimo kwangiza Abayahudi kimwe n’abakristu ibabuza ubwisanzure mu nzu zabo, mu bintu byabo no mu buzima bwabo. Papa yahamagariye Abayahudi n’Abakristu gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare kandi bafungure inzira y’amahoro.
Nyiributungane yavuze kandi ko umurimo w’Abayahudi n’Abakristu ari ugukora bagamije kugira isi y’abavandimwe, birinda ubusumbane, baharanira ubutabera kugira ngo amahoro aganze muri ino si. Papa asoza agira ati: “inzira iganisha mu kubana mu mahoro itangirana n’ubutabera hamwe n’ukuri, urukundo n’ubwisanzure byo shingiro ry’amahoro arambye muri iyi si.”
Nyiributungane yashoje abifuriza ko umugisha w’Imana ubaherekeza mu nzira zabo kandi ukabarinda bose mu nzira y’amahoro, ati: “Shalom”.
Hifashishijwe: https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2022-11/pape-congres-juif-mondial-chemin-de-paix-guerre.html
Byahinduwe mu Kinyarwanda na:
Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE
Paruwasi RWANKUBA
Yezu Kristu akuzwe.
Ni byo rwose amahoro muri iyi si nabungwabungwe kuko twese abayituye tuyakeneye kugira ngo tubeho neza. Nyagasani we sooko y’amahoro nyakuri, naganze mu mitima yacu, burya koko iyo abantu baganiriye bakavugisha ikuri , ubutabera bukaganza, ntacyabuza amahoro n’ubwisanzure kuganza mu Bantu. Intambara zamaganywe hose kuko zisenya Kandi zikarenganya inzirakarengane.
Dushimiye Nyirubutungane Papa Francisco kuri iyo nyigisho ikenewe cyane muri ibi bihe aho benshi babuzwa amahoro.
Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana