Nta sengesho, urugendo rwa sinodi ntirwashoboka

 

Sinodi si ukwegeranya ibitekerezo cyangwa gushyiraho inteko ifata ibyemezo. Sinodi ni ugutega amatwi, gusengera hamwe,kugendera twese mu cyerecyezo kimwe, ariko cyane cyane gufungurira imiryango abari hanze ya Kiliziya. Nta sengesho, sinodi ntiyabaho”.

 

Nyuma y’umwaka  muri Kiliziya hatangijwe urugendo rwa Sinodi. Papa Fransisiko yahariye uku kwezi kwa cumi gusabira  urugendo rwa sinodi. Papa agira ati: “Sinodi si ukwegeranya ibitekerezo cyangwa gushyiraho inteko ifata ibyemezo. Sinodi ni ugutega amatwi, gusengera hamwe,kugendera twese mu cyerecyezo kimwe, ariko cyane cyane gufungurira imiryango abari hanze ya Kiliziya. Nta sengesho, sinodi ntiyabaho”.

Nyuma y’urugendo rwa sinodi ku rwego rwa za diyosezi, ubu hatangiye sinodi ku rwego rw’imigabane mbere yuko haba sinodi y’Abepiskopi izabera i Roma mu kwakira i Vatikani muri 2023. Ijambo sinodi bisobanura kugendera hamwe, ni ukugenda mu cyerecyezo kimwe. Ibi nibyo  Imana yifuza kuri Kiliziya yo mu kinyagihumbi cya gatatu. Kiliziya niyumve ko igize umuryango uri mu rugendo kandi ko urwo rugendo rugomba gukorerwa hamwe. Papa araduhamagarira gutega amatwi kurusha kumva. Kiliziya igendera hamwe ihinduka Kiliziya itega amatwi, Kiliziya izi neza ko gutega amatwi biruta kumva. Papa kandi aradusaba ko sinodi yatubera umwanya mwiza wo kurushaho kuba Kiliziya yegera Abakristu. Papa arasaba Abakristu gukomeza gusenga kugirango Kiliziya ikomeze kuba indahemuka ku Ivanjili ya Yezu Kristu kandi ikomeze kuba ahantu harangwa n’ubuvandimwe ndetse yakira buri wese.

 

Umwanditsi

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *