Kuri icyi cyumeru, tariki ya 2 Ukwakira 2022, Arkiyepiskopi wa Kigali yagiriye uruzinduko rwa gitumwa muri gereza ya Nyarugenge. Uru ruzinduko rwari rugamije kwifatanya n’abakristu bagize santrali ibarizwa muri Gereza ya Nyarugenge, guhimbaza umunsi mukuru wa bazina mutagatifu yitiriwe, ariwe Tereza w’Umwana Yezu, ndetse no gutanga isakramentu ry’ugukomezwa ku bakristu 23 bateguwe. Santrali Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ibarizwa muri gereza ya Nyarugenge, igizwe n’abakristu gatolika 1717, barimo abagabo 1325 n’abagore 392.
Mu nyigisho yatanze, mu gitambo cy’Ukaristiya, Arkiyepiskopi yavuze ko twese Imana yaturemye idukunda kandi niyo ducumuye ikomeza kudukunda. Niyo mpamvu yatwoherereje Yezu Kristu ngo aducungure, adukize ingoyi y’icyaha. Imana itandukanya umuntu n’icyaha kuko ari uw’agaciro imbere y’Imana. Umuntu nawe asabwa kwitandukanya n’icyaha. Arkiyepiskopi yibukije abagize santrali ya Tereza w’Umwana Yezu ko no muri gereza Imana iba iri kumwe nabo, kuko yasezeranyije abayemera ko itazigera ibasiga bonyine:” Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange”(Yh 14,18). Yezu yasezeranyije intumwa ze ndetse n’abamwemera bose kutazigera abasiga bonyine ahubwo ko aboherereza Roho Mutagatifu, ubana nabo iteka. Uwo Roho Mutagatifu niwe utubwiriza gukora icyiza, akatuburira ngo twirinde icyibi. Roho Mutagatifu ni Roho w’urukundo. Uwo Roho w’urukundo niwe Yezu yadusezeranyije. Nubu niwe Yezu atwoherereza akadusangiza ubuzima bw’Imana kandi ak’twinjiza mu rukundo rw’Imana. Roho Mutagatifu atuma tuvuga rumwe kuko tuba tuvuga urukundo. Iyo twitandukanyije n’Imana ntituba tukivuga rumwe.
Arkiyepiskopi ahereye ku isomo rya kabiri ryazirikanywe kuri icyi cyumweru yavuze ko Pawulo Mutagatifu yari mu buroko ariko k’umutima yarabohotse, bituma akomeza kwigisha abavandimwe be urukundo. Ati :”Aho uri hose rero ushobora kuba umuhamya w’urukundo. Nta muntu ukennye k’uburyo yabura icyo afashisha mugenzi we. Namwe aho muri hose mujye mukomeza kwigisha bagenzi banyu mu mpano zinyuranye Imana yabahaye bityo mugirire abandi akamaro. Arkiyepiskopi yavuze ko ubutumwa bw’umukristu ari ukumenyesha abandi ko Imana ibakunda.
Mu ijambo ry’umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yibukije ko Gereza ya Nyarugenge yimukiye mu nyubako nshya ya Mageragere muri 2017. Ubu ibarizwamo abantu 12209. Yashimye ubufatanye buri hagati ya Kiliziya Gatolika na n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge, mu bikorwa binyuranye bafatanya kugira ngo ubuzima bw’abagororwa burusheho kumera neza.
Umuyobozi wa Santrali Tereza w’Umwana Yezu, yashimiye Arkiyepiskopi watanze isakramentu ry’Ugukomezwa. Yavuze ko Santrali ya Tereza w’Umwana Yezu igizwe n’amatsinda y’isangirabuzima 26 ndetse bakagira n’imiryango y’agisiyo gatolika inyuranye ndetse n’amatsinda y’abasenga : Legio Mariae, Abanyamutima, Abakalisimatike, Abasaveri, Abaskuti, Umuryango w’Impuhwe z’Imana, JOC. Santrali ifite kandi amakorali 3: Singizwa Nyagasani, Christus Vincit n’Abaciye Bugufi. Aya makorali yose yibumbiye mu mpuzamakorali ya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Muri Santrali Tereza w’Umwana Yezu, abakristu bibumbiye muri za komisiyo zinyuranye :Liturujiya, ubwigishwa, Caritas, abalayiki, ubutabera n’amahoro, urubyiruko. Umuyobozi wa Santrali yavuze ko nabo bitabiriye ibikorwa bya Sinodi Kiliziya irimo. Iyi sinodi akaba ariyo bavanyemo impakanizi ibayobora mu ikenurabushyo muri Santrali yabo : « Bavandimwe , nitwikomezemo amizero yacu tudacogora , duterane umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza » (Heb 10,23-24). Bimwe mu byifuzo yagejeje kuri Arkiyepiskopi harimo nk’ikibazo cyo kutabasha gushengerera Yezu mu Isakramentu ry’Ukaristiya kandi ariho bizeye umuti wabakiza. Baranifuza ishuri rya muzika ryabafasha guhugura abaririmbyi babo n’abandi babyifuza. Umuyobozi yashoje anasaba ko hasubukurwa ibikorwa byo gusurwa nk’uko byahoze mbere y’icyorezo cya Koronavirusi , yaba ari amakorali, imiryango y’agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga ndetse n’Amaparuwasi abarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Arkiyepiskopi mu gusoza, yageneye impano za Bibiliya Ntagatifu ku bahawe isakramentu ryo gukomezwa uko ari 23.
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto:
Jean Claude TUYISENGE