Nimureke Ivanjili tuyigire ingendanyi yacu, inshuti tugendana ahantu hose. Kristu nabe ishingiro ry’ubuzima bwacu ( Papa Fransisiko)

Ivanjili nibe ingendanyi yanyu, ibayobore kandi ibe ubuzima bwanyu. Ivanjili ihora itwibutsa ko tugomba gushyira Kristu hagati mu buzima bwacu ndetse no mu butumwa bwacu. Ibyo bizatuma duhora dusubira ku rukundo rwa mbere rwa Kristu. Gukunda Kristu bivuga gukunda Kiliziya, umubiri wa Kristu (Papa Fransisiko)

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriye i Vatikani abibumbiye mu rugaga rwa Mutagatifu Agusutini.

Mu kiganira yagiranye nabo yabasabye gukomeza guharanira gushyira Imana mu buzima bwabo, baharanira kuba abatangabuhamya bamamaza urukundo rw’Imana, bayobowe n’urumuri rw’Ivanjili, ku buryo Ivanjili yahora ibabera ishingiro ry’ubuzima bwabo bakaba batyo umusemburo w’icyizere cy’ibyiza by’ejo hazaza.

Ikiganiro cya Papa kibanze ku ngingo igira iti: ” Shyira Yezu Kristu rwagati mu buzima bwawe no mu butumwa bwawe bityo ube umuhamya w’urukundo rw’Imama mubyo ukora byose .

Aya magambo akubiyemo inama n’impanuro Nyirubutungane Papa Fransisiko yagejeje kubagigize urugaga rwa Mutagatifu Agustini ubwo yabakiraga i Vatikani mi gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uru rugaga rwashinzwe mu mwaka w’1959 rutangijwe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII.

Papa Fransisiko mu kiganiro cye kandi yashimangiye ko ubuzima bwo kwiyegurira Imana umuntu yabugereranya n’amazi atemba. Iyo amazi atagitemba aba yirundiye hamwe agakora ikidendezi. Kandi ubu buzima  umuntu yabugereranya n’umunyu. Iyo umunyu nawo washizemo uburyohe, uba wakayutse ukaba nta kamaro ugifite. Papa yavuze kandi ko atari byiza na gato kubihaye Imana kuba ba nyamwigendaho, ni byiza gukorera hamwe iteka no gufashanya muri byose.

Yabibukije kandi ko ari ingirakamaro kwigira ku mateka y’ibyatambutse. Ni ngombwa rwose kubaho uko bikwiye mu gihe cya none ntakugira ubwoba kugirango bibafashe kubaka icyizere nyacyo cy’ejo hazaza. Papa yabibukije ko bafite amateka bakwiye kubakiraho ubutumwa bwabo abibutsa ko Roho Mutagatifu ari kumwe nabo ko azabafasha kubigeraho.

Yezu niwe shingiro ry’ubuzima bw’abamwiyeguriye. Niyo mpamvu ari ngombwa gufata Ivanjili nk’umuyobozi wa roho zacu kuburyo dushobora kugera aho tuvuga nka Pawulo  tuti : ” Sinjye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri jye”  

Ni mureke Ivanjili tuyigire ingendanyi yacu, inshuti tugendana ahantu hose ” Vade-mecum “Ivanjili itwibutsa igihe cyose ko Kristu agomba kuba rwagati mu buzima bwacu no mu butumwa bwacu. Gukunda Kristu bivuze kandi gukunda Kiliziya yo mubiri we. Imana yaraturemye ngo tube abayo , imitima yacu igomba guturiza mu Mana nta handi.

Ni gute abiyeguriye Imana bashobora guhorana n’Imana mu buzima bwabo?

Papa yavuze ko icya mbere ari ubuzima bwabo muri kominote. Icya kabiri ni ugusoma, gusangira no kuzirikana Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe Bitagatifu. Bakabaho bayobowe n’Ijambo ry’Imana. Icya gatatu ni ugukunda guhimbaza liturujiya buri munsi cyane cyane Igitambo cy’Ukarisitiya. Ikindi ni ugukora imirimo ibabeshaho no kwitangira iyogezabutumwa.

Papa yabibukije kandi guhora bazirikana amagambo ya Mutagatifu Agusitini bisunze kwisuzuma bakamenya ukuri kubarimo.

Mu gusoza Nyirubutungane Papa Fransisiko yashimiye abagize uru rugaga, abashimira ubutumwa bakora bushingiye ku buhamya bw’imibereho yabo, n’amahirwe Kiliziya ikesha ubutumwa bwabo.

 

Umwanditsi :

Diyakoni GWIZA Joseph

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *