Mu mwaka wa 325 mu nama nkuru ya Kiliziya ya mbere yateraniye mu mujyi was Nicée hashimangiwe ihame ryemeza Ubumana bwa Yezu Kristu bityo inyigisho z’ubuyobe za Arius ziteshwa agaciro.
Yezu ni Imana rwose, ni Urumuri rukomoka Ku Rumuri, Imana nyakuri ikomoka Ku Mana Nyakuri. Aya magambo yahise ashyirwa mu ndangakwemera.
Nyuma y’imyaka igera ku 1600, mu 1925 Nyirubutungane Papa Piyo XI mu rwandiko rwe rwa gishumba ” Quas Primas rwo Ku itariki ya 11 Ukuboza 1925 yavuze ko uburyo nyabwo bwo gutsinda no kurandura akarengane mu isi ni uguhamya ubwami bwa Kristu. Yavuze ko kandi bikwiye ko hashyirwaho umunsi wihariye wo guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami agira ati: ” umunsi mukuru wihariye niwo ushobora gucengeza mu bantu agaciro k’ubwami bwa Kristu kurusha indi nyandiko yose yakwandikwa. Umunsi mukuru wafasha abakristu atari iby’igihe gito ahubwo ku buryo buhoraho, uko bajya bahimbaza uwo umunsi wa Kristu Umwami buri mwaka“.
Kuva ubwo umunsi mukuru wa Kristu Umwami watangiye kujya uhimbazwa ku Cyumweru cya nyuma cy’Ukwezi kw’Ukwakira buri mwaka ni ukuvuga icyumweru kibanziriza umunsi mukuru w’abatagatifu bose.
Ariko nyuma mu mwaka w’1969 biturutse ku mpinduka zakozwe mu mihimbarize ya Liturujiya nyuma ya Vatikani ya II, uyu munsi mukuru wa Kristu umwami waje kwimurwa ushyirwa ku cyumweru cyanyuma cy’umwaka wa Liturujiya nukuvuga ku Cyunweru cya 34 gisanzwe, mbere gato ya Adiventi. Ibi bigasobanura ko Yezu Kristu ari Umwami w’ibiremwa byose, akaba ari na we ntangiriro n’iherezo ry’urugendo rwacu hano ku isi.
Amasomo ya Misa ategurwa kuri uyu munsi mukuru agenda ahinduka bitewe n’umwaka wa Liturujiya uba ushojwe, ibi bigafasha abakristu kuzirikana neza ubwami Yezu Kristu busumbye kure ubw’abami b’isi.
Byavuye: www.vatican.va
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda