Aya ni amagambo ya Nyirubutungane Papa Fransisiko yavuze kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ubwo yakiraga kandi akaganira n’abagize umuryango w’abita k’ukurera umuhamagaro. Uyu muryango washinzwe n’umupadiri witwa Giustino Maria Russalillo mu gihe cy’ubuzima bwe yamaze ku isi hagati y’1892-1955. Uyu mupadiri wavukiye muri Napoli yagizwe umutagatifu mu mwaka w’2022 na Nyirubutungane Papa Fransisiko.
Kuri uyu wa mbere abagize uyu muryango wita k’ukurera umuhamagaro bakoreye urugendo Nyobokamana i Roma, bakirwa na Papa Fransisiko. Ni nyuma y’umwaka umwe gusa, uwashinze uyu muryango ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu. Mu kiganiro yagiranye na bo, Papa Fransisiko yagarutse ku ntego y’uwashinze uyu muryango. Yashimangiye ko ubutumwa bw’uyu muryango bwo kwita k’umuhamagaro ari ubutumwa bufitiye akamaro buri wese ushakisha umuhamagaro we.
Yakomeje avuga ko uyu muryango ari impano ikomeye Mutagatifu Gustiniano yasigiye Kiliziya biturutse kubuhamya n’urugero rwiza rw’imibereho ye ya Gikirisitu. Papa yishimiye gushimangira cyane intego eshatu arizo nkingi uyu muryango wubakiyeho. Ni nk’imuri zitumurikira, zidutungira agatoki ibyiza by’ejo hazaza:isengesho, kuvuga ari nabyo kubwira abandi Inkuru Nziza y’umukiro no kwitangira ubutumwa.
Ibikorwa byacu byose bikwiye gushingira ku isengesho. Kubanza Imana biduha kugira impumuro nziza y’iby’Imana, tukaba abayo, n’abatubonye yaba ari abo dukorana cyangwa tugendana bakatubonamo ishusho y’urukundo rw’Imana. Niba dushaka kuba abakristu beza bahora bivugurura kandi bakirana kivandimwe bamwe kubandi mu byishimo n’umunezero.
Yakomeje abibutsa ko uwashinze umuryango wabo yabashishikarizaga kwitangira kwigisha Gatigisimu. Ni ingingo ya kabiri y’intego y’uwo muryango yo kwamamaza Inkuru Nziza. Papa yabibukije guhora bavugurura uburyo bwo gukunda ubutumwa no kubukora ku buryo butanga umusaruro. Ni ngombwa kwita k’ubuzima bw’imiryango, kwibutsa ababyeyi ko aribo bashinzwe mbere na mbere uburere bw’abana babo cyane cyane uburere butagarukira ku kwita ku mubiri gusa ahubwo n’ubuzima bwa roho. Muri bene iyo miryango niho havuka abegurira ubuzima bwabo Imana bakanubaka ingo zikomeye. Papa yashoje abasaba gukomeza kwita k’ubutumwa bwabo mu isengesho, mu butumwa no guhumuriza abababaye.
Umwanditsi
Diyakoni GWIZA Joseph
Arkidiyosezi ya Kigali