“Uyu munsi biragaragara ko ikibazo gihangayikishije abantu ari ugukora intwaro. Inzara mu isi ntigabanuka nyamara tugakomeza gukora intwaro kandi intwaro za kirimbuzi”.
Ubwo yasuraga ibihugu bibiri byo muri Afurika aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani y’Amajyepfo, Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro n’Abayezuwiti bo muri ibyo bihugu. Papa Fransisiko yagarutse ku kibazo cy’intambara igenda iyogoza isi, ndetse no ku kibazo cyo kurengera ibidukikije hakoreshejwe ubufatanye. Ku kibazo cy’intambara Papa yagize ati: “Uyu munsi biragaragara ko ikibazo gihangayikishije abantu ari ugukora intwaro. Inzara mu isi ntigabanuka nyamara tugakomeza gukora intwaro kandi intwaro za kirimbuzi”. Papa yanenze cyane umuco yise uwagipagani aho abantu birirwa babara umubare w’ intwaro bafite. Papa avuga ko isi irushaho kugenda igana ikibi. Ubu iyo witegereje ubona isi yose iri mu ntambara, muri Siriya, muri Yemeni, muri Birimaniya, Uburusiya n’Igihugu cya Ikrene… Papa yibaza niba isi izabona imbaraga zo gusubiza amaso inyuma ngo ibone ko iri kugana mu rupfu.
Ku bijyanye no kurengera ibidukikije Papa Fransisiko yatinze cyane kukurengera uruzi rwa Kongo ndetse n’ishyamba ryawo, ari naryo rinini nyuma y’ishyamba rya Amazone. Papa yavuzeko bikwiye gushyira imbaraga hamwe mukurengera ibidukikije.
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali