Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe kandi bakuzanire ubukungu bw’Amahanga (reba Iz 60, 10.11): Umunsi mpuzamahanga w’umwimukira n’impunzi

Ejo hazaza hatangira uyu munsi, hagatangirana natwe . Ntidushobora guharira inshingano zo gufata ibyemezo bireba ejo hazaza ku bisekuru bizaza.  Ubu ni ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisiko butegura ihimbazwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umwimukira n’impunzi ku ncuro y’i 108. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twubake ejo hazaza hamwe n’abimukira n’impunzi”

 

Mu kwitegura guhimbaza umunsi w’umwimukira n’impunzi, uzahimbazwa muri Kiliziya ku cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022, Papa Fransisiko arahamagarira urubyiruko kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza. Mu butumwa yatanze, Papa Fransisiko yibaza ku ngamba zigomba gufatwa  guhera none mu kubaka ejo hazaza heza kandi ha bose; dufatanyije n’abimukira ndetse n’impunzi, bo babaho mu buzima buhora butangira bundi bushya.  Papa atwibutsa ko muri iyi si turi mu rugendo rugana iwacu h’ukuri mu ijuru, mu ngoma y’Imana twabimburiwemo na Yezu Kristu: “Kuko  nta murwa uzahoraho dufite hano ku isi, ahubwo turashakashaka umurwa w’igihe kizaza” (Heb 13, 14). Nubwo dutegereje iyuzuzwa ry’isezerano ry’Imana abemeye kandi bakakira umukiro twaronkewe na Yezu Kristu, Ingoma y’Imana ibatuyemo. Twese duhamagarirwa kwinjira muri uwo mugambi w’Imana. Nta muntu n’umwe ugomba guhezwa kuri uwo mugambi w’Imana wo kutugeza mu ngoma yayo y’ubutabera: “dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura” (2 Pt3, 13).

Twese duhamagariwe kwivugururamo umuhate wo kubaka ejo hazaza hahuje n’umugambi w’Imana, aho buri wese ashobora kubaho mu mahoro no mu bwisanzure. Umugambi wo kubaka Ingoma y’Imana ntitugomba kuwuhezamo abanyantegenke, abimukira, impunzi, abatererannwe, nkuko Yezu adusaba kubitaho ariwe tugirira: “Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba. Nuko intungane zizamusubize ziti ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba? Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye”.Mt 25, 34-36.

Umuhanuzi Izayi atwereka ko tugomba guha agaciro abimukira n’impunzi mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza no kubaka Ingoma y’Imana. Umuhanuzi aduhamagarira kutababona nk’ikibazo cyangwa  nkabaje gusenya, ahubwo nk’abubatsi b’inkike za Yeruzalemu nshya ifunguriye abantu bose: “Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe…Amarembo yawe azahora yuguruye, haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe, kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga..”(Iz 60, 10.11). Umuhanuzi atwereka kandi ko ukuza k’umunyamahanga ari ubukungu bukomeye kandi bigomba gutera ibyishimo aho gutera abo asanze guhangayika: “Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.”(Iz 60, 5)

Umwanditsi

Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

 

Leave a Reply