Abasaserdoti b’ejo hazaza bafite inshingano zo kwita kubafite intege nke kurusha abandi. Ibi Papa yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ubwo yakiriye abahagarariye Collège Pontifical Nord-américain i Roma.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Papa yibanze ku ngingo 3 zikurikira: Guhura na Yezu, Kumumenya no kumubwira abandi. Gusangira ijambo cyangwa kungurana inama, ubumwe, n’ubutumwa ni ingingo ziri kugarukwaho cyane muri sinodi ya Kiliziya turimo muri iyi minsi.
Umupadiri udasenga ashobora guhura n’ ibizazane bikomeye atari yiteze
Itsinda yakiriye kuri uyu munsi ry’abagize Collège Pontifical nord-américain ryashinzwe na Papa Piyo wa IX mu mwaka w’1859, ni irerero ry’abategurirwa kuzaba abasaserdoti bakomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iri rerero ryagizwe Collège Pontifical mu mwaka w’1884.
Papa yabwiye abagize iri tsinda ko gutegana amatwi, buri wese akumva mugenzi we, kufashanya mu nzira ya Sinodi biganisha k’ugutega amatwi Roho Mutagatifu no gutegana amatwi hagati y’abasangiye ubutumwa mugushakira hamwe uburyo nyabwo bwo gufasha umuryango w’abayoboke b’Imana kubaho mu bumwe n’ubusabane bibakomezamo imbaraga nk’intumwa z’iyogezabutumwa.
Mu gutegana amatwi hazamo no kubazanya ibibazo bigamije guhugurana nk’uko Yezu yagenzaga abaza abigishwa be bamukurikiraga akababaza ati: ” Murashaka iki?”
Papa yagize ati :” igihe umuntu amara mu iseminari nkuru ategurwa kuzaba umusaseridoti, Yezu ubwe aganiriza buri wese mu barerwa, buri wese mu mutima we akamubaza ati: ” Urashaka iki?” Yezu akongera akavuga ati: ” Ngwino urebe.”
Ubwo bumwe bw’umwihariko n’icyo kiganiro cy’umwihariko Yezu agirana na buri wese ku giti cye, kigaburirwa n’isengesho, kuzirikana ijambo ry’Imana buri munsi, gutuza imbere y’isakramentu ugashengerera Yezu muganira bucece.Ni muri bene ibyo bihe dushobora kumva neza ijwi rya Yezu uduhamagara bityo tukamenya n’icyo adusaba gukora n’icyo adutuma kuzavuga.
Papa yashoje inyigisho ye avuga ati: Umusaseridoti mwiza ni umuyobozi wa roho utabikorera guhembwa.
Yashoje kandi asaba abaseminari guhora bakurikiza inama n’uburere bahabwa n’abarezi babo, guhora bari maso, bagaharanira kubaka ubumwe bwa Kiliziya, bakaba abahamya b’urukundo rwa kivandimwe bigaragarira mu bikorwa by’urukundo bitangira abatishoboye. Bagomba kandi kwiyubakamo urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wabo. Umushumba mwiza agomba kwitangira abanyantege nke kurusha abandi akihatira kandi kubafasha no kubayobora ku Mana.
Umwanditsi :
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda