Aya magambo Papa Fransisiko yayabwiye abahagarariye Asosiyasiyo ishinzwe kwita ku muryango ubwo bari mu ihuriro ejo kuwa gatanu, tariki ya 02 Ukuboza 2022.
Papa yahamagariye imiryango yose cyane cyane iy’Abakristu kutifungirana, yabasabye kugira umutima wifungurira kandi ugafasha abandi, yaba abo mu gace batuyemo cyangwa ahandi hose kugera no ku mipaka y’isi.
Umuryango ni impano itera ibyishimo n’umunezero. Papa yashimiye cyane abagize iyi asosiyasiyo yita ku muryango ashingiye ku butumwa bakora bwiganjemo ubuhamya bwiza bushimangira inyigisho dusanga mu rwandiko rwa gushumba _Amoris Laetitia.
Nk’uko Papa abivuga ntibyoroshye kuvuga ngo uyu muryango ugomba kubaho nk’uko uriya ubayeho neza, biragoye. Buri muryango ugira uko ubaho bijyanye n’amateka n’umuco by’abawugize nk’uko nta muntu uhuza n’undi amateka y’imibereho ye.
Ikindi Papa yagarutseho ni uko mu bihugu hakwiye kujya hubakwa politike ishyigikira umuryango, ni ukuvuga politike iharanira ikiza cya buri wese:” Common good .”Imiryango y’abakristu igomba kuba moteri n’itara rimurikira indi miryango mu guharanira kubaka umuryango mwiza, ubufatanye, gushyigikirana n’ubwuzuzanye.
Uwahinduye mu Kinyarwanda
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda