Kuba umutagatifu ntabwo ari gahunda umuntu yiha ubwe avuga ngo nzakurikiza ibi ubundi ndeke biriya ku mbaraga zanjye bwite. Oya! Ubutagatifu ni ukubaho wumva ko ukunzwe n’Imana. Kubaho mu rukundo rw’Imana, ukemera kwakira urwo rukundo ku buntu n’impuhwe zayo (Papa Fransisiko).
Uyu munsi kuwa Kane tariki ya 06 Ukwakira, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriye abantu 300 bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku ngingo irebana n’ubutagatifu muri iki gihe.
Mu kiganiro cye, Papa Fransisiko yibukije abari aho agaciro gakomeye k’ubutagatifu bwuje umutima mwiza, inseko nziza, ibyishimo n’ikizere. Asuhuza abitabiriye ibi biganiro barimo abahanga muri Tewolojiya, abashakashatsi, inzobere mu by’umuco, n’abanyamakuru, Papa yabanje kuvuga ko insanganyamatsiko yateguwe ifitanye isano nini n’umurongo w’iyogezabutumwa dukesha inama nkuru ya II ya Kiliziya yabereye Vatikani (Concile Vatican II), cyane cyane mu nyandiko yayo “Rumuri rw’Amahanga”(Lumen Gentium), aho ivuga ko abantu bose bahamagariwe kuba abatagatifu. Ahereye Kuri iyi nyandiko, yashimangiye ko abemera Kristu bose, uko baba bameze kose cyangwa uko baba babayeho kose, bose bahamagawe n’Imana ubwayo, buri wese ku giti cye, mu izina rye ku rwego arimo, buri wese akaba ahamagariwe kugira uruhare k’ubutungane bw’Imana.
Papa yakomeje avuga ko no muri iki gihe dukwiye kubona ubwo butungane muri Kiliziya umuryango w’abana b’Imana. Mbese abantu bose mu ngeri zitandukanye: Ababyeyi, abana, abakozi, abakoresha, abato n’abakuru, abantu bose abafite ubumuga, abageze mu zabukuru: abakecuru n’abasaza bo soko y’ubuhanga n’ubumenyi mu nseko yabo.
Hari abo kiliziya ifite nk’intangarugero, badusabira iteka, batubwiriza gukora ikiza, ni babandi bari mu rwego rw’abahire n’abatagatifu badutanze kugera mu ihirwe ry’ijuru, bahora batwibutsa kandi baduhamiriza ko bishoboka kandi ko ari byiza rwose, ko byoroshye kubaho dukurikiza inama z’Ivangili, ari nayo nzira yatugeza k’ubutagatifu.
Kuba umutagatifu ntabwo ari gahunda umuntu yiha ubwe avuga ngo nzakurikiza ibi ubundi ndeke biriya ku mbaraga zanjye bwite. Oya! Ubutagatifu ni ukubaho wumva ko ukunzwe n’Imana. Kubaho mu rukundo rw’Imana, ukemera kwakira urwo rukundo ku buntu n’impuhwe zayo.
Iyo mpano y’Imana idufasha kumenya gushimira, ikadutera ibyishimo; ibyishimo bitandukanye na bimwe biza bishingiye kumarangamutima gusa bikamara akanya gato ubundi bikazimira.
Duharanire ubutagatifu butuma duhorana akanyamuneza. Papa yavuze akomeje cyane agira ati: “Kwiga cyane ukaminuza sibyo bigeza umuntu k’ubutagatifu, ahubwo bisaba kugira ibyishimo by’umutima wiringiye Imana”. Avuga ibi yatanze ingero z’abatagatifu Yohani Paul I, Carlo Actus na Fransisiko w’Asizi.
Papa yakomeje avuga ko niba umuntu bavuga ko ari intungane, agomba guharanira ko ubwo butungane bamuvugaho buba impamo koko, akabugumana. Papa yavuze ko muri iki gihe uburyo bw’itumanaho bwateye imbere, bushobora kuba umuyoboro mwiza wo kogeza hose inkuru nziza y’umukiro.
Papa yashimangiye ko ubuzima butarimo Imana ni ukuruhira ubusa! Nubaho ubabaye, uzapfa ubababaye. Ubutungane bwawe buzaba buherereye he?” Un saint triste est un triste saint”( Papa Fransisiko). Inseko no guhorana akanyamuneza biruhura umutima na roho ikarushaho gusabana n’Imana.
Umwanditsi :
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda