Niba dushaka ubugingo bw’iteka, icyo dukeneye si ukwigwizaho ubukungu bw’isi ahubwo ni ukubaho mu rukundo n’ubuvandimwe. Ibi nibyo Nyirubutungane Papa Fransisiko yibukije mbere yo kuvuga isengesho ry’Indamutso ya Malayika ryo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022. Papa Fransisiko aradusaba ko tutakoresha ubukungu cyangwa ibyo dutunze ku nyungu zacu gusa, ahubwo tugomba kubikoresha ku buryo bitubyarira ubuvandimwe , imibanire myiza kandi bidufashe kubaho mu rukundo ndetse tubyifashishe twita ku banyantegenke n’abakene. Mu isi ya none, irangwamo ruswa nk’iyo twumvise mu Ivanjili, imyitwarire idahwitse, akarengane, ubwikunde mu gufata ibyemezo, umukristu ntagomba gucika intege ahubwo agomba kumenya guhanga udushya mu gukora icyiza, mu kwimika urukundo n’ubuvandimwe, mu bushishozi, twifashishije ingabire zose Nyagasani yaduhunze.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali