Ubwizige, umugenzo mboneza bupfura utuma tumenya gukosora abandi tutabahutaje (Papa Fransisiko)

Umuntu uzi kwiziga muri we, amenya no gukosora abandi atabahutaje. Nawe akikosora, abandi babona imigirire ye myiza bakamwigana.” Kora ndebe iruta vuga numve, baho ndebereho ikabiruta byose”(Papa Fransisiko).

Nyuma y’umugenzo mboneza bupfura w’ubudahangarwa ujyana n’imbaraga z’umutima, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagarutseho mu nyigisho ye yo mu cyumweru gishize, Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/04/2024, mu mwanya we usanzwe w’inyigisho ageza ku bamukurikiye bose, Papa Fransisiko yibanze ku mugenzo wa kane mu migenzo mboneza bupfura. Papa  atanga igisobanuro cy’Ubwizige ko ari ubushobozi bwo gushobora kwitsinda, ni uburyo bwo kubasha gutsinda ibishuko bijyana mu kibi. Yakomeje inyigisho ye yashingiye ku migenzo mbonezabupfura iranga ubuzima bw’abantu. Yahereye  kuri Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, avuga ko umuntu uzi kwiziga mu migirire ye, ashobora kuyobora neza ibyifuzo bye, kuburyo n’ikibi kimubaho by’impanuka kimugwiririye kuko aba azi kureba kure akagira n’amakenga.  Ashingiye kandi kuri Gatigisimu, Papa yerekanye uko umuntu uzi kwiziga atandukanye n’utajyira ubwizige muri we. Umuntu uzi gushyira mu gaciro, mu bwizige bwe ashobora kuyobora ibitekerezo bye n’amagambo ye, akamenya amagambo avuga, igihe cyo kuyavuga n’uwo akwiye kuyabwira. Umuntu uzi kwiziga yirinda kwishyira mu burakari bushobora gukurura amakimbirane atandukanya abantu agasenya ubuvandimwe bwongera kubakwa bigoranye.

Mu mibereho ya muntu, habamo igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Ni ngombwa ko umuntu amenya gucunga ururimi rwe. Kumenya igihe cyo kuba mu bandi no gusabana na bo, ukanamenya igihe cyawe wenyine, bifasha kwimenya no kwitsinda. Ubwizige ni ubushobozi bwo kubasha kwitsinda wowe ubwawe. Ni ukumenya guha umurongo mwiza ibikorwa byawe, ibitekerezo n’amagambo yawe. Niyo ari mu bihe by’umunezero, igihe cy’ibyishimo, umuntu ufite ubwizige muri we, amenya guhitamo neza ibyo aha umwanya. Irari akenshi rijyana n’ibyishimo biturutse  kubyo amaso yacu yashimye, iyo rimaze kurangira hakurikiraho amarangamutima akomeretsa, ukwicuza no kwigaya bibi cyane. Umuntu uzi kwiziga muri we, amenya no gukosora abandi atabahutaje. Nawe akikosora, abandi babona imigirire ye myiza bakamwigana.” Kora ndebe iruta vuga numve, baho ndebereho ikabiruta byose”. Mu gusoza inyigisho ye, Nyirubutungane Papa Fransisiko yavuze ko ubwizige bugeza ku mahoro y’umutima n’ibyishimo. Yashoje adusaba twese ko twakwikuzamo umugenzo mwiza w’ubwizige nk’ikimenyetso kiranga umuntu wese ukuze bihagije, ushyira mu gaciro kandi ufite uburere bwuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *