Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Nzeri 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagejeje ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ubutumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo gushishikariza abatuye isi kutangiza no kudatakaza ibiribwa. Papa Fransisiko yavuze ko anenga ubusumbane bugaragara mu kugerwaho n’ibiribwa ku batuye isi nyamara kandi hari abafite ibirenze ibyo bakeneye. Papa yasabye buri wese kongera kuzirikana uburyo abayeho kugirango hatagira uwibagirana kandi buri wese abashe kubona ifunguro akeneye. Papa Fransisiko yavuze ko kwangiza cyangwa gutakaza ibiribwa bikwiye kurwanywa kuko bituma isi ikomeza gucikamo ibice bibiri: “abafite byinshi by’umurengera ndetse n’abatabasha kubona iby’ingenzi bakeneye kugirango babashe kubaho” ; bikomeza kongera ubusumbane mu bantu; bibyara akarengane kandi bigatuma abakene batabasha kubona iby’ingenzi bakeneye kugirango babashe kubaho mu cyubahiro bakwiye. Papa yakomeje avuga ko ijwi ry’abantu bashonje, babujijwe ku buryo ubu n’ubu umugati ubatunga, rigomba kumvikanira mu bigo bifata ibyemezo. Ku isi, miliyari 3 z’abantu ntizibasha kubona ifunguro rikwiye. Naho miliyoni 828 barashonje. Ningombwa kugabanya rero ibiribwa byangirika cyangwa bitakara.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali