Kwigisha, kuyobora no gutagatifuza: Ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya

Umunsi wa kabiri w’inama y’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali yiga ku igenamigambi ry’imyaka itanu mu iyogezabutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, watangijwe n’isengesho ryayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Kardinali KAMBANDA. Nyiricyubahiro Kardinali yagarutse muri macye ku biganiro by’umunsi wabanje. Arkiyepiskopi yasabye abapadiri kandi gukurikira neza ibiganiro by’uyu munsi wa kabiri. Ikiganiro cya mbere kibanze ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’imyaka itanu ishize  (2017-2021). Ikiganiro cya kabiri cyari igenamigambi ry’ibiteganywa gukorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere 2022-2027.

Abayoboye ibiganiro bagaragaje bimwe mu byakozwe na za komisiyo zigize Arkidiyosezi ya Kigali kuva ku rwego rukuru rwa Kiliziya ya Arikidiyoseze kugeza mu miryango remezo. Mu byakozwe harimo ibyari biteganyijwe mu igenamigambi ry’imyaka itanu ishize ndetse n’ibindi byakozwe bitari biteganyijwe; aha havuzwemo ishingwa ry’amwe mu maparuwasi mashya, bavuze kandi ko ibyakozwe mu butumwa ari byinshi ikibazo ari uko hari ibikorwa ariko ntibikorerwe raporo ngo bimenyekane.

Hagaragaye kandi impungenge zigaragara mu kwiga no kwigisha gatigisimu bitangirwa mu miryangoremezo, hifuzwa ko hakongerwa imbaraga mu guhugura abategurira abana amasakaramentu. Hibukijwe ko mu mashuri hagenewe gutanga isomo ry’iyobokamana, hatagenewe kwigishirizwa gatigisimu; hibukijwe kandi ko impamvu yatumye bashyira ubwigishwa mu miryangoremezo ari uko abigishwa babaye benshi kandi ko ku kiliziya nta hantu ho kwigira hahari.

Nyiricyubahiro Karidinali yavuze ko mu rwego rwo kugendera hamwe hatekerezwa amahugurwa ahoraho y’abapadiri bashya kugira ngo babashe kujya mu murongo umwe n’abandi bapadiri. Yibukije kandi ko iyogezabutumwa rigomba gukorwa neza naho ubundi twaba twubakira ku mucanga. Yagarutse kandi ku bakristu bo mu gice cy’umujyi bagenda bimuka cyangwa bimurwa; avuga ko hakwiye uburyo bushya bwo kubafasha. Nyiricyubahiro Karidinali yashimiye abateguye iri suzuma, anashimira abatumye ibyateguwe bishyirwa mu bikorwa.

Igenamigambi ry’imyaka itanu iri mbere (2022-2027) ryateguwe hagendewe ku bintu bitatu: icya mbere ni ibitakozwe mu igenamigambi ry’imyaka itanu ishize kandi byari ibintu by’ingenzi. Icya kabiri cyagendewewho ni imyanzuro ya sinodi; icya gatatu ni amasomo twavanye muri covid-19. Ibiro bishinzwe iteganyabikorwa mu iyogezabutumwa rya Arkidiyosezi byavuze kandi ko igenamigambi rijyana n’inshingano eshatu za Kiliziya arizo: kwigisha, kuyobora no gutagatifuza.

Bamaze gusuzuma igenamigambi ry’agateganyo rya 2022-2027, abari bitabiriye inama bunguranye ibitekerezo by’ibyakongerwamo cyangwa ibyakosorwa. Havuzwe ko mu rwego rwo kwitagatifuza, muri Arkidiyosezi hakongerwa ahakorerwa ingendo nyobokamana. Havuzwe ko kandi mu rwego rwo kwigisha gatigisimu, hakongerwa imbaraga mu kwigisha ijambo ry’Imana “Annonce de la Parole de Dieu”.  Kuri iyi ngingo, Nyiricyubahiro Karidinali yavuze ko: “Iyo umuntu amaze kwakira ijambo ry’Imana rikamucengera yumva ko Imana ari umubyeyi umukunda.” Yavuze ko kandi mu rwego rwo gufasha abakristu hagomba kwigisha inyigisho zo mu byiciro.

Mu kwitagatifuza, Nyiricyubahiro Karidinali yagarutse kuri bimwe mu bikorwa biri muri Arikidiyosezi, harimo n’urugendo rwo gusaba gushyirwa mu bahire abagaragu b’Imana Sipiriyani na Daforoza Rugamba. Arkiyepiskopi yagarutse kandi ku hantu ho kwitagatifuriza harimo n’i Nyandungu, aho Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ubwo yazaga mu Rwanda.

Ibiganiro by’uyu munsi byakomereje mu matsinda aho buri Karere k’ikenurabushyo kicaye hamwe baganira kubyakongerwa mu igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere 2022-2027. Habaye umwanya kandi wo gushyira hamwe ibyavuye mu matsinda.

 

Umwanditsi

Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE

Paruwasi Rwankuba

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *