Oya wicogora mu guharanira amahoro (Papa Fransisiko)

Intambara ni ikimenyetso cy’ubugwari n’ukuneshwa kwa politike z’ibihugu no mu mibereho y’abantu, ni ikimenyetso cyiranga ba tereriyo, ba ntibindeba, ni ugutsindwa no kumwara imbere y’ikibi kiganje.

Aya ni amagambo Papa Fransisiko yabwiye abashakashatsi n’abahanga b’inzobere bo mu ishuri rikuru mpuzamahanga ry’i Salamanca ku mugabane w’Uburayi mu ihuriro ryabo bagiranye na Papa kuri uyu wa Kane i Vatikani.

Papa yateruya agira ati : ” Ntimugacike intege mu guharanira amahoro“.

Amahoro mu kiremwamuntu ni ikintu gikenewe cyane dukwiye guharanira dushyizeho umwete, n’ishyaka n’ubutwari tubigiriye Imana. Papa yashimngiye ko nta kiza cy’intambara. Intambara irasenya ntiyubaka.

Intego y’iri shuri ry’i Salamanca mu gihugu cya Esipanye, ni ugutegura abayobozi beza b’ejo hazaza bazaharanira kubaka isi no kuyigira nziza kurushaho.

Papa yagarutse ku ijambo amahoro, agira ati : ” amahoro Kuri ubu yabaye ingûme, yarabuze”. Amahoro ntabwo ashingiye mu gusaranganya ubutegetsi oya! Amahoro ni ikintu kingenzi dukwiye guharanira mbere y’ibindi byose.  Muri iyi minsi intambara, urugomo n’imidugararo birakabije mu koreka ubuzima bw’abantu.

Intambara ni ikimenyetso cy’ubugwari n’ukuneshwa kwa politike z’ibihugu no mu mibereho y’abantu, ni ikimenyetso cyiranga ba tereriyo, ba ntibindeba, ni ugutsindwa no kumwara imbere y’ikibi kiganje.

Mu myaka 100 ishize yaranzwe no gutakaza ubuzima bw’abantu biturutse ku maherere y’intambara. Mu rugamba rwo guharanira amahoro nta kujenjeka.Nimutekereze ku ntambara z’isi zabaye mu kinyejana gishize, tuvuga ko ari ebyiri, ariko ubu hari kuba indi ya gatatu. Intambara iri kuyogoza ubuzima bw’abantu n’ibyabo my gihugu cya Ukraine. Ngizo ingaruka z’imbunda rutura mwene muntu yikoreye.

Nimutekereze neza. Ndiyumvisha ko byibura umwaka umwe nta mbunda zikozwe, byafasha mu gukemura ikibazo cy’inzara mu isi. Tukaramira ubuzima aho kubushakira ikiburimbura. (Papa Fransisiko).Uyu munsi, kubera iterambere, hakozwe bombe ishobora kurimbura umujyi munini mu kanya nk’ako guhumbya. Ni iki tugamije muri ibyo ? NI iki tuzungukira muri ibyo?

Intambara itera ubwoba, ariko rero ntiducike intege mu guharanira ikiza cyadushoboza kuba amahoro. Papa yashoje aduhumuriza. Yashoreje ku ijambo ry’ihumure agira ati :”ibyo tureba byose tukabibonamo igihano no gutsindwa bikadutera ipfunwe n’ikimwaro, bishobora kutubera intango yo gushaka amahoro n’insinzi nk’uko umusaraba wa Kristu wari ikimenyetso cy’umuvumo yawuhinduye ikimenyetso cy’umutsindo mu rupfu n’izuka bye.”

Uko byamera kose tugomba kwishakamo ibisubizo. Dushyira hamwe ibyo dushoboye cyane cyane ibyo twifuza byiza, tube abahamya b’ikiza, ku buryo urukundo aba arirwo ruganza, ubuvandimwe tukabuhumeka, ubumuntu nyabwo bukaturanga aho tunyuze hose, ukwemera kutubere umusingi wa byose. Ibidutatanya tubihunge ibitatwubaka tubyime umwanya. Twimike amahoro, ituze n’umutekano bihoraho.

 

Umwanditsi :

Diyakoni GWIZA Joseph

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *