Mu gihe cy’iminsi ibiri (kuva tariki ya 29 kugeza tariki ya 30 Kanama 2022), Abakaridinali bose ba Kiliziya Gatolika bateraniye i Roma kugira ngo basesengure ibikubiye mu nyandiko ya Papa Fransisiko « Praedicate Evangelium » yatangiye gukoreshwa kuva tariki ya 5 Kamena 2022.
Kuri uyu munsi wa mbere, Abakaridinali barebeye hamwe akamaro k’ubumwe muri Kiliziya n’umuhamagaro wa Kiliziya wo guhamya urukundo rw’Imana kuri bose. Abakaridinali barebeye hamwe imbogamizi zituma isi ya none itabasha kwakira Inkuru Nziza ndetse banaganira ku ngamba zakoreshwa ngo izo mbogamizi zitsindwe.
Iyi nyandiko « Praedicate Evangelium », itangira yibutsa ko kwamamaza Inkuru Nziza aribwo butumwa bw’ibanze bwa Kiliziya igomba kugeza ku bantu no kuri buri muntu. Ni umurimo kandi Yezu Kristu yasigiye intumwa ze (reba Mk 16,15 ; Mt 10,7-8) : « Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose ». Kiliziya isohoza ubutumwa bwayo iyo ihamya mu magambo no mu bikorwa impuhwe z’Imana yakiriye.
Indi ngingo inyandiko igarukaho ni ukuvugurura uburyo n’imyumviro mw’iyogezabutumwa rya Kiliziya. Iyi ngimgo yibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kuyifasha kwivugurura imurikiwe n’ubutumwa bw’urukundo rwa Kristu. Abigishwa be bose bahamagarirwa na bo kuba urumuri rw’isi (reba Mt 5,14). Kiliziya irushaho kuba urumuri igihe igeza ku bantu impano ndengakamere y’ukwemera, ari na yo ituyobora mu rugendo rwacu hano ku isi. Ni muri ubwo butumwa bwa Kiliziya hashingiye indi ngingo y’ivugurura mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, iyi nyandiko igarukaho cyane.
Ibi byose kugira ngo bigerweho ni uko abagize Kiliziya bose bumva akamaro ko gukorera mu bumwe. Ibi bituma Kiliziya igendera hamwe, buri wese ateze mugenzi we amatwi kandi twese duteze amatwi Roho Mutagatifu, kugira ngo twumve icyo abwira Kiliziya (Hish 2,7).
Twibutse ko uyu mwiherero w’Abakaridinali uzasozwa n’Igitambo cya Misa, izayoborwa na Nyirubutungane Papa Fransisiko, ejo ku wa Kabiri saa kumi n’imwe n’igice muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma . Aha Papa azaba ari kumwe kandi n’abakaridinali bashya 20 kuko atabashije kwifatanya nabo mu gitambo cya misa ku Cyumweru nkuko umuco wa Kiliziya ubiteganya.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali