Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mutarama 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakomeje inyigisho kuri gatigisimu. Mu kiganiro mbwirwaruhame yagejeje ku mbaga y’abakristu bari bamukurikiye kuri uyu munsi yabagejejeho ingingo azibandaho mu nyigisho ze muri ibi byumweru biri imbere: Ishyaka ry’ iyogezabutumwa ( la Passion de l’évangélisation ).
Iyogezabutumwa ni ryo shingiro ry’ubuzima bwa Kiliziya. Kiliziya ibeshwaho no kwigisha, kuyobora no gutagatifuza umuryango w’Imana. Nicyo ihamagariwe, gusohoka, gukwiza hose Inkuru Nziza y’umukiro dukesha Yezu Kristu. Iyo Kiliziya idakora ubutumwa iba irwaye. Itakaza umurongo kuko iba itagihanze amaso Yezu Kristu wayishinze n’ubutumwa yayihaye, igasa naho itangiye kudandabirana. Iyo nta shyaka ry’Inkuru Nziza rihari, ukwemera nako kurayoyoka ( Papa Fransisiko).
Ariko nanone ” Ubutumwa Kiliziya ikora twabugereranya nk’umwuka ubeshaho mu buzima bwa Gikirisitu, ni umwuka ubeshaho Kiliziya kandi ukayivugurura “( Papa Fransisiko).
Papa amaze kuvuga Kuri iryo shyaka ry’Inkuru nziza ku buryo burambuye, yavuze uburyo nyabwo bwo kogeza Inkuru Nziza:
-
Guhera ku Byanditswe Bitagatifu (Les Saintes Écritures),
-
Inyigisho za Kiliziya (Magistère),
-
Inyigisho z’abahanga babaye abahamya nyakuri mu kwitangira Ivanjili( Les Théologiens)
Papa yashoje inyigisho ye avuga ko gukunda ubutumwa no kubukora neza bidufasha gukongeza igicaniro cy’urukundo rw’Imana twifitemo ku bwa Roho Mutagatifu udutuyemo.
Umwanditsi :
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda