Twirinde gukora urugendo umuntu ari wenyine mu bwigunge. Ni ngombwa ko buri wese areka kwihugiraho, dusange Imana, tuyigane twibumbiye hamwe nk’abavandimwe. Tuzirikane ko twese dukeneye gukizwa, kubabarirwa. Duhekane mu ntege nke zacu ntawe dusiga inyuma kandi twirinde kwikuza (Papa Fransisiko).
Kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 Nyirubutungane Papa Fransisiko yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abahire Giovanni Battista Scalabrini na Artemide Zatti. Umuhango wabereye mu gitambo cy’Ukarisitiya cyabereye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Roma. Iyi Misa yari yitabiriwe n’imbaga y’abakristu basaga ibihumbi bitanu (5 000).
Mu nyigisho ye Papa yibanze ku gushishikariza abemera bose kugira umutima wo gushimira, kugira ubwuzuzanye n’ubufatanye mu kwemera kwa Gikristu. Ikindi yibanzeho ni uguha agaciro n’icyubahira gikwiye abimukira. Byaba biteye isoni kumva umukristu wifitemo ivangura, udaha agaciro uje amugana amuhungiyeho.
Yakomeje ashingiye ku masomo yasomwe kuri iki Cyumweru, ahera ku ivanjili ya Luka avuga ukuntu Yezu yari mu nzira agenda ababembe 10 bakaza bamusanga basakuza bâti: “Tubabarire”. Bose uko bari icumi yarabakijije ariko umwe muri bo niwe wibutse kuza kumushimira kandi yari umunyasamariya bafatwaga nk’abanyamahanga.
Ibibembe ni indwara yandura , uyirwaye ahabwa akato kugirango atanduza abandi. Ababembe 10 twimvise mu ivangili bagendaga bari hamwe bigaragara ko bari basangiye akababaro, muri bo harimo n’Umunyasamariya w’umunyamahanga. Bose bahuje ingorane, bose ni kimwe bakeneye kugirirwa Impuhwe, bose sosiyete ibafata kimwe.
Papa avuga ko intege nke za muntu, uburwayi, ubumuga, twese byaTugeraho Kuko ntibirobanura. Twese Turi ababembe, Turi abanyabyaha dukeneye k’urugero rungana impuhwe z’Imana.
Papa yakomeje ati : ” Mu rugendo rw’ukwemera dukeneye kugendera hamwe, mbese nk’uko bariya babembe bagendeye hamwe bagiye gushaka Yezu, bamwitura Imbere bamusaba ko yabakiza”. Ngicyo icyo twese duhamagariwe, kugendera hamwe.
Asoza inyigisho ye, Nyirubutungane Papa Fransisiko yibukije abakristu bose cyane abari bitabiriye umuhango w’ishyirwa mu rwego w’abatagatifu ry’abahire Giovanni Battista Scalabrini na Artemide Zatti (Salesien de Don Bosco), kwirinda gukora urugendo umuntu ari wenyine mu bwigunge, ni ngombwa ko buri wese areka kwihugiraho, dusange Imana, tuyigane twibumbiye hamwe nk’abavandimwe, tuzirikana ko twese dukeneye gukizwa, kubabarirwa. Duhekane mu ntege nke zacu ntawe dusiga inyuma twirinde kwikuza.
Umwanditsi
Diyakoni Gwiza Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda