Nimwite ku bakene kandi mubabe hafi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ikiganiro n’ Abepisikopi bashya 200 batorewe kuyobora za Diyosezi zitandukanye  mu bihugu bitandukanye muri uyu mwaka.

Mu kiganiro Papa yagiranye n’aba bepisikopi yabibukije ko mu butumwa bwabo bagomba kujya bita cyane ku bakene. Yagarutse ku rugendo rwa sinodi  Kiliziya irimo muri iki gihe, abasaba Kuyitaho cyane no gufasha abakiristu kuzayivomamo imbaraga zizarushaho kubakomeza mu kwemera.

Aba bepiskopi bose bari bamaze igihe gito bitabiriye amahugurwa yabereye I Roma kuva tariki ya 1-8/9/2022,  yateguwe n’ibiro bya papa bishinzwe bishinzwe abepisikopi . Amahugurwa Yari agamije kurebera hamwe uko inkuru nziza yakwamamazwa muri ibi bihe tugezemo cyane byaranzwe n’impinduka zaturutse Ku cyorezo cya COVID 19.

Abepisikopi bavuze Kuri bimwe mu bibazo bibangamiye ikenurabushyo muri iki gihe harimo: ikibazo cy’inzara, ihohoterwa, ubusumbane, ikibazo cy’ubuhunzi, ibibazo bya politike n’iby’ubuzima ubona bigaragara ku isi hose.

Abepisikopi kandi bavuze ko iri huriro ari uburyo bwiza bwo kugendera hamwe mbere na mbere nk’abashumba, bikabatera imbaraga n’ishyaka byo kwitangira imbaga y’Imana mu madiyosezi yabo.  Ibi byose biri muri gahunda ya Papa Fransisiko yo kubaka Kiliziya igendera hamwe mu butumwa, mu bumwe n’ubufatanye.

Iyi gahunda y’umwiherero w’abepisikopi bashya yatangijwe bwa mbere mu mwaka w’I 2000 na Papa Yohani Pawulo wa II.

 

Umwanditsi:

Diyakoni Joseph GWIZA

Paruwasi Rusasa

Leave a Reply