Kuva kuwa mbere tariki ya 3 Ukwakira 2022 kugeza kuwa kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, i Roma hari kubera ibiganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’ibiro bya Papa bishinzwe ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Ibiganirobifite insanganyamatsiko igira iti: ” Ubutagatifu muri Iki gihe” . Ibi biganiro byitabiriwe n’abahanga baturutse mu mpande zitandukanye z’isi. Bari kwigira hamwe uko imico myiza y’ubutwari mu mibereho y’umuntu yageza ku butagatifu.
Uko bwije n’uko bukeye Kiliziya igenda yunguka abatagatifu benshi ndetse hari abatagatifu benshi Kiliziya yungutse no muri uyu mwaka wa 2022. Abenshi muri bo ni abatagatifu babikesha ibikorwa byiza bakoze: abaharaniye kugarura amahoro aho batuye, bashoboye guhagarika intambara, aho umuntu yavuga ko byari bigoye cyane ku buryo bitanashobokaga. Abantu bagiye bicwa babasanze aho bari, bari gusenga. No mu bihe by’ intambara n’imidugararo habonekamo abatagatifu. Abo ni bene ba bandi baharanira kwibutsa bagenzi babo ko umukiro ari uw’abantu bose. Bakabibutsa ko ntagucika intege mu guharanira gukora ikiza, ikibi bakakirwanya.
Kugirango tugere ku butagatifu buri wese icyo asabwa ni ukuzuza ishingano ze nk’umukristu, mu buzima bwe bwa buri munsi aho ari: ku kazi, mu mirimo ye ya buri munsi, mu rugo, yaba ari wenyine cyangwa se ari kumwe n’abandi .
Muri iyi nama bongeye kwibukiranya ko ubutagataifu ari imbuto mbere na mbere y’igikorwa cya Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu niwe udusogongeza k’ubutagatifu bw’Imana. Isi ya none ikeneye ubutabera,ubwigenge, amahoro,abahamya b’Ivanjili ku isi hose, abahamya b’urukundo ndetse bashobora no guhara amagara yabo kubera abavandimwe babo cyane cyane abaciye bugufi. Izo nizo nzira za bugufi zishobora kutugeza k’ubutagatifu muri iki gihe.
Umwanditsi:
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari nkuru ya Nyakibanda