Kuri icyi cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, Papa Fransisiko mu nyigisho yatanze ahereye ku Ivanjili yo kuri icyi Cyumweru cya 2 gisanzwe A (Yh1, 29-34). Papa yagize ati ” Yohani Batista akimara kubatiza Yezu yahise amenya gukinguruka, yari ashoje ubutumwa bwe amaze kwerekana uwo yari yarabereye integuza Yezu Kristu. Ntiyigeze asaba guhemberwa ibyo yakoze.
Papa yahereye aho asaba abasaserdoti n’abakristu muri rusange kwigira kuri Yohani Batista, cyane cyane kwikuzamo uwo mutima wo kwitangira abandi ku buntu.
Mubyukuri umurimo Yohani Batista yakoze wo gutegurira abantu kuzakira Umucunguzi, mu mitekerereze yacu isanzwe akwiye kubihemberwa kuburyo bigenze gutyo, yagombaga kugira umwanya wibanze imbere mu bigishwa ba Yezu. Ariko siko byagenze. Ntanubwo ari muri ba cumi na babiri. We rero arangije ubutumwa twavuga ko yakingurutse agasigira umwanya Yezu. Iki ni ikimenyetso gikomeye cyo kwicisha bugufi. Yohani Batista abigishwa yari afite yasize aberetse Yezu ati : “Dore Ntama w’Imana”. Ntiyashatse kugumana abayoboke nk’uburyo bwo kugumana icyubahiro. Arahamya kandi yerekana uwo yaje kubera integuza.
Papa yibanze kuri urwo rugero rw’ubwigenge Yohani Batista yagaragaje akamenya kwizitura kubyo yashoboraga kwihambiraho ntarekure. Kwita ku nshingano umuntu afite ntazirekure ni ibintu bisanzwe mu mibereho y’abantu, nibyo kimwe no guharanira icyubahiro no kwiyubahisha. Ariko ikingenzi ni ugufasha abandi nta gahato, ikingenzi ni uko Yezu aba ariwe ugaragara mubyo twakoze.
Ababyeyi bahamagariwe kurera abana babo babatoza kwikuzamo uwo mugenzo wo kwitanga bitangira mugenzi wabo ku buntu batagombye kubibwirizwa cyangwa ngo bumve ko ineza yose bagiriye umuntu bakwiye kuyihererwa igihembo gifatika.
Papa yakomeje inyigisho ye yibutsa buri wese kujya yisuzuma akareba uko umunsi yawubayemo. Duharanire guha abandi Yezu.
Umwanditsi
Diyakoni GWIZA Joesph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
Dushimiye Imana. Ni inyigisho ikenewe ko tuyimika, tugakuza umugenzo wo kwitangira abandi tudategereje ibihembo.
Nyagasani, turememo ibitekerezo biboneye, tuberwe no kukogeza muri bagenzi bacu.