” Mu Kwemera Yezu Wazutse, Umwana w’Imana ni ho turonkera ubuzima bwuzuye  dukesha izina rye”.Inyigisho ya Nyirubutungane Papa Fransisiko ku munsi mukuru w’impuhwe z’Imana

Muri Yezu Kristu dufite ubuzima bwuzuye. Kuri iki Cyumweru cy’impuhwe z’Imana tariki 7 Mata 2024, Nyirubutungane Papa Fransisiko mu Kuzirikana ibanga ry’Impuhwe z’Imana yerekanye uburyo muri Yezu Kristu wazutse twaronse ubuzima bwuzuye. Umunsi mukuru wo guhimbaza Impuhwe z’Imana twahimbaje ku munsi w’ejo, byari bibaye ku nshuro ya 21 kuva ubwo Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II yawutangizaga, akemeza ko uzajya uhimbazwa ku cyumweru cya Kabiri gikurikira Pasika buri mwaka. Papa Fransisko ari mu mwanya we usanzwe aho atangariza isengesho ry’indamutso ya Malayika, yagarutse ku Ivanjili y’umunsi, Ivanjili uko yanditswe na Mutagatifu Yohani, ni ivanjili yadutekererezaga uko Yezu yabonekeye abigishwa be. Icyo tuzirikana tumurikiwe n’iyi Nkuru nziza ya Kristu, ni uko ” Mu Kwemera Yezu Wazutse, Umwana w’Imana ni ho turonkera ubuzima bwuzuye  dukesha izina rye”.  Ariko se kugira ubuzima ibi bishatse kuvuga iki?  Kugira ngo umuntu asubize neza iki Kibazo Papa yahereye ku bijyanye n’amahitamo akenshi akunze gukorwa na bamwe bagereranya imibereho ndetse n’ubuzima nk’amarushanwa yo gusiganwa bigamije kwirundaho no kwigwizaho ibintu ariko bimwe bihita biyoyoka ako kanya. Urugero: Kurya, kunywa, ubutunzi, amafaranga, gukirigita amarangamutima akomeye n’adakomeye,…. Papa yahamije ko rwose bene izi nzira zo kwishimisha gusa ntizishobora kutuzanira umunezero dukeneye, kubera ko ibi byose bidusigira kamere mbi y’intari njye, kamere idatera umunezero, idatanga ibisubizo nyakuri. Iyo kamera ntibyara urukundo ruzima, idusigira ahubwo ibikomere, ugucika intege bimwe bijyana no ku rupfu.  Papa  avuga  muri make ivanjili y’uyu munsi yahamije adashidikanya ko ubuzima bwuzuye n’umunezero biri muri Yezu Kristu, niwe tubikesha ntahandi bikomoka atari muri we. Ubuzima busumba kure urupfu, ibi umuntu yabyiyumvisha gute? Papa araduhamagarira kwitegereza no kurebera ku bigishwa ba Yezu. Turebe ibyababayeho. Mu buzima bwabo bahuye n’ingorane zikabije. Igihe Yezu yari amaze gupfa , bahisemo kwikingirana mu nzu bari bafite ubwoba bwinshi kandi bacitse intege. Nyuma ariko Yezu wazutse arababonekera arabasanga babona nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati: ” Nimugire amahoro “. Abereka ibirenge bye n’ibiganza bye. Ibikomere bye byose, ibimenyetso by’ububabare bwe. Byari kubatera ubwoba bakanishinja bibaza uruhare babigizemo, ariko hamwe na Yezu, ibikomere byabaye umuyoboro w’impuhwe n’ukubabarirwa. Yezu rero ni urugero rugaragara rw’ubuzima bwatsinze urupfu n’icyaha.  Roho wa Yezu yatunganyije roho z’abigishwa akwiza mu mitima yabo ibyishimo, urukundo n’icyizere nyakuri.  ” Mujye muvuga izina Yezu kenshi igihe muri mu bizazane murisubiremo”. Papa yashoje inyigisho ye atwibutsa guhorana ukwemera gukomeye muri Yezu wazutse, kugira ngo tugire ubuzima kandi busagambye, bityo bidutere ibakwe ryo kubwira abandi umutsindo dukesha Pasika.

 

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

Padiri Joseph GWIZA

Paruwasi Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *