Kwibagirwa ko umuntu ari umunyantege nke, ikibazo kibura ry’amahoro, kutakirana kivandimwe ndetse no kutabungabunga isi dutuye, nibyo bibazo bine bihangayikishije isi ya none Papa Fransisiko yagarutseho mu ihuriro n’abakuru b’amadini mu gihugu cya Kazakistani, ari kugiriramo uruzinduko rwa gitumwa.
Mu ruzinduko Nyirubutungane Papa Fransisiko ari kugirira mu gihugu cya Kazakistani (Kazakhstan), uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2022, yahuye n’abakuru b’amadini yose harimo n’amadini gakondo. Muri iri huriro Papa Fransisiko yibukije ibintu bine bihangayikishije isi ya none bisaba buri wese cyane cyane amadini gukorera hamwe.
-Kutibagirwa ko umuntu ari umunyantege nke: kubera iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga hari ubwo umuntu atekerezako ari ighangange cyangwa akumva ko ashoboye byose. Papa yasabye ko iterambere ritubahiriza imipaka yashyizwe n’Imana mu irema ritagomba guhabwa intebe. Intege nke za muntu zagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho muntu yabonye ko agomba kubaho yiyoroheje kandi arangwa n’ubushisozi mu mirimo ye. Nyuma y’icyorezo, abemera barahamagarirwa kurushaho gutega amatwi abanyantege nke ndetse no kwita ku bakene.
-Amahoro: nkuko umusizi wo mu gihugu cya Kazakistani abivuga, inkomoko ya muntu ni urukundo n’ubutabera kuko aribyo mutima w’iremwa. Papa yasabye abakuru b’amadini gushyira imbere umuco wo guhura no kuganira nk’inzira y’amahoro.
-Kwakirana kivandimwe: Isi ya none irwaye indwara yo kutabasha kwakira ikiremwa muntu cyane cyane abimukira, abasheshe akanguhe,abana. Abavandimwe bacu benshi barapfa ku bw’inyungu za bamwe. Papa yasabye ko abantu bakiga guterwa isoni no kubona abavandimwe babo bababaye.
-Kwita ku isi dutuye: Mu rukundo rutangaje Imana yatuje bene muntu bose ku isi . Imana yadusabye kuyitaho no kubungabunga ubwiza bwayo. Ntabwo rero umuntu agomba kuba intandaro yo kwangirika kwayo ndetse no gusenyuka kwayo. Papa yasabye ko abantu bashyira imbaraga hamwe mu kurwanya ibyangiza isi dutuye. Aha yagarutse ku kibazo cyo kwangiza amashyamba,ubucuruzi butemewe bw’inyamanswa ndetse n’ikorwa rya za virusi zihagarika iterambere.
Imbere y’izo mbogamizi zose rero Papa Fransisiko arasaba abantu bose kugendera hamwe kugirango bazitsinde.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali