“Tugomba kandi guhora tuzirikana abashonje badafite ibibatunga bya buri munsi duhereye kubatwegereye kurusha abandi. Bene abo bashonje kubaha ibyo kurya gusa ntabwo bihagije nimubasure, mubaganirize, mubatege amatwi. Sosiyete irushaho kuba nziza iyo abantu bashyize hamwe mu buvandimwe, urukundo no gusenyera umugozi umwe” (Papa Fransisiko).
Kuri uyu munsi ubwo hizihizwaga ihuriro mpuzamahanga rya kabiri ryahariwe kwita kubitunga umubiri, ryateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku mirire FAO ryabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022. Iri huriro riteganijwe kumara iminsi itanu kuva tariki 17-21 Ukwakira 2022.
Mu ijambo rye, Nyirubutungane Papa Fransisiko yavuze ko ifunguro ari kimwe mu bintu bigize umuntu, bigatuma agira ubuzima bwiza kandi akubahwa. Ifunguro rero ntirikwiye gufatwa kimwe n’ibindi bicuruzwa byose bisanzwe.
Atangiza iri huriro, Papa yavuze ko ibiribwa bibyara ifunguro ritunga umuntu ari ibimenyetso bigaraza ubwiza bw’Umuremyi, n’urukundo akunda ibyo yaremye byose.
Tuzirikane ko n’ Ukarisitiya duhabwaho umubiri wa Kristu ikorwa mu mugati wavuye mu gihingwa k’ingano yatewe kandi igakurira mu butaka.
Dukwiye kubaha rero ibyiza Imana yaremye ikabitugenera ngo bidutunge. Turi abarinzi b’iyo mpano y’Imana. Tugomba kandi guhora tuzirikana abashonje badafite ibibatunga bya buri munsi duhereye kubatwegereye kurusha abandi. Bene abo bashonje kubaha ibyo kurya gusa ntabwo bihagije nimubasure, mubaganirize, mubatege amatwi. Sosiyete irushaho Kuba nziza iyo abantu bashyize hamwe mu buvandimwe, urukundo no gusenyera umugozi umwe.
Umwanditsi:
Diyakoni Joseph GWIZA
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda