Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27 Kanama 2022, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma , Papa Fransisiko yashyizeho abakaridinali bashya 20.
Mu nyigisho yatanze, Papa Fransisiko yifashishije ikigereranyo cy’umuriro ugurumana. Ni ukuvuga aho Imana ubwayo yigaragaza nk’umuriro ugurumana kandi utwika (reba Ivug 4,24; 2 Sam 22,9; Heb 12,29) n’umuriro w’amakara yaka atagurumana nyamara umuriro wayo ntuzime kandi ugatinda. Aha turibuka umwe Yezu yacanye ku nkombe y’ikiyaga cya Galileya (Yh21, 9), yasbye abashyizwe mu rwego rw’Abakaridinali kwita by’umwihariko kubaciye bugufi.
Papa Fransisiko ahereye ku magambo yo mu Ivanjili ya Luka, aho Yezu agira ati : «Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana!(Lk 12,49), yavuze ko Yezu aduhamagarira kumukurikira mu nzira y’ubutumwa bwe. Papa yabwiye Abakaridinali ko muri Kiliziya batorewe ubutumwa bw’umwihariko kuko Yezu yabahaye urumuri kugirango batangarize isi umuhate wa Kristu wo gukiza ikiremwa muntu nta numwe uvuyemo, kuko mu mutima wa Yezu hakiramo impuhwe z’Imana Data.
Papa Fransisiko yavuze ko uwo muriro ugurumana ariwo wari utuye muri Pawulo intumwa ndetse no mu bandi bamisiyoneri bamamaje Ivanjili ndetse n’ubuzima bwabo bukaba Ivanjili kuko babanje kuba mbere ya byose abahamya ba Kristu.
Papa Fransisiko yavuze ko hariho n’undi muriro usa n’uwa makara yaka atagurumana nyamara umuriro wayo ntuzime kandi ukamara igihe. Papa yagize ati : « Uwo muriro natwe Nyagasani yifuza kuwuducengezamo mu bwiyoroshye, mu budahemuka n’impuhwe kugira ngo tubashe gusogongeza kuri benshi Yezu uba rwagati muri twe ». Papa Fransisiko yavuze ko uwo muriro waka ku buryo bw’umwihariko mu isengesho ryo gushengerera, igihe turi imbere y’Ukaristiya mu mutuzo kandi tugasogongera mu buryo bw’umuriro waka utagurumana kuri Yezu uciye bugufi, woroshya kandi uri mu isakramentu ry’Ukaristiya ku buryo butagaragarira amaso y’umubiri. Uko kuba muri Ukaristiya ku buryo bwihariye butubera ifunguro ry’ubuzima bwacu bwa buri munsi.
Uwo muriro waka utagurumana ni wo watumye Abamisiyoneri bagenda inzira ndende mu butayu, cyangwa mu bice bidatuwe n’abakristu bamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. Uwo muriro kandi uratwibutsa Abavandimwe benshi beguriye Imana ubuzima bwabo kugira ngo bageze icyo cy’ibatsi cy’umuriro wa Roho Mutagatifu mu bice bakoreramo, mu mibanire n’abandi. Uwo muriro kandi ni wo uhora waka mu buzima bw ‘abashakanye gikristu.
Papa yabwiye abakaridinali ko intumwa ziba ziterwa imbaraga n’umuriro wa Roho Mutagatifu kugira ngo zibashe kwita ku murimo no ku bintu bashinzwe, ibito n’ibinini. Ni wo mutima w’ubutumwa bw’Abakaridinali : « Kwita ku bakomeye ariko cyane cyane abaciye bugufi » . Papa yabasabye Abakaridinali gukunda Kiliziya babifashijwemo n’umuriro wa Roho Mutagatifu, bahura n’abakomeye b’iyi si ndetse n’aboroheje nyamara imbere y’Imana bakaba bakomeye. Papa yasoje inyigisho avuga ko uwo muriro w’Imana umanuka mu ijuru ukamurikira mu mpande zose z’isi, ari wo utegurira ifunguro imiryango icyennye ndetse n’abimukira cyangwa abatagira aho batura. Yezu ushaka gucana uwo muriro ku nkombe z’ubuzima bwacu bwa buri munsi atureba mu maso akatubaza niba ashobora kutugirira icyizere cyo kudutuma.

Dore urutonde rw’abashyizwe mu rwego rw’Abakaridinali uyu munsi tariki ya 27 Kanama 2022:
-Musenyeri Arthur Roche (Royaume Uni).
– Musenyeri Lazarus You Heung sik (Corée),
– Musenyeri Fernando Vérgez Alzaga L.C. (Espagne),
– Musenyeri Jean-Marc Aveline (France),
– Musenyeri Peter Okpaleke (Nigeria),
– Musenyeri Leonardo Ulrich Steiner (Brésil),
– Musenyeri Filipe Neri António Sebastião di Rosário Ferrão (Inde),
– Musenyeri Robert Walter McElroy (U.S.A),
– Musenyeri Virgilio Do Carmo Da Silva, S.D.B (Timor oriental),
– Musenyeri Oscar Cantoni (Italie),
– Musenyeri Anthony Poola (Inde),
– Musenyeri Paulo Cezar Costa (Brésil),
– Musenyeri Richard Kuuia Baawobr M. Afr (Ghana),
– Musenyeri William Goh Seng Chye (Singapour),
– Musenyeri Adalberto Martínez Flores (Paraguay),
– Musenyerir Giorgio Marengo (Italie )
– Musenyeri Jorge Enrique Jiménez Carvajal (Colombie),
– Musenyeri Arrigo Miglio (Italie),
– Padiri Gianfranco Ghirlanda sj.,
– Musenyeri Fortunato Frezza,( chanoine de Saint-Pierre)
Twibutse ko guhera uyu munsi umubare w’Abakaridinali wabaye 226. Tubifurije ubutumwa bwiza mu muzabibu wa Nyagasani.

Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali