Nyiri intama mirongo icyenda n’icyenda ntiyicaye ngo atuze, ahubwo yagiriye impuhwe n’urukundo intama imwe yazimiye, bimutera guhaguruka ajya kuyishakisha asize izindi. Aha niho, Papa Fransisiko, kuri icyi cyumweru, mbere y’isengesho ry’Indamutso ya Malayika, yahereye, asaba Abakristu bose ko bagomba guhora basabira abatemera ndetse n’abagiye kure ya Kiliziya, abataye ukwemera. Imana idusaba guhora duhangayikishijwe n’abana bayo bayigiye kure,bavuye mu muryango w’Abakristu ndetse naba bandi batakiza guterana natwe . Papa yagize ati: “tuzirikane umuntu tuzi waba atarabwirwa iri jambo rimuhumuriza rigira riti: Uri uwa gaciro ku Mana”. Imana ntishobora gutuza igihe cyose tugiye kure yayo kuko turi abana bayo ikunda. Imana ihora idushakashaka kugeza igihe itwakiriye mu biganza byayo. Imana ntibara igihombo cyangwa ibyo yatakaje idushakashaka ahubwo ibabazwa gusa no gutakaza umwana wayo ikunda cyane. Imana ntiyifuza ko hari n’umwe mu bana bayo watakara cyangwa ngo ajye kure yayo. Abo bose rero tuzi bari kure cyangwa bataye, natwe Yezu adutumye kubibutsa iri jambo rikomeye: “Uri uwa gaciro ku Mana”.
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali