Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yunze ubumwe n’abasaserdoti bose bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ku wa kane mutagatifu, tariki ya 02/04/2026, mu Misa ya saa 09h30’ yayoboye Misa y’Iremwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti (Izwi nka Misa y’amavuta matagatifu), yahimbarijwe muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza PASIKA ya Nyagasani Yezu Kristu.
Iki gitambo cy’Ukaristiya, bamwe mubakitabiriye barimo: Arkiyepiskopi yari yunze ubumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Analdo Sanchez Catalan, intumwa ya Papa mu RWANDA (Nonce Apostolique), Arkiyepiskopi wa KIGALI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, Musenyeri Jérôme GAPANGWA, umushumba wa Diyosezi ya UVILA, mu gihugu cya DRC, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi, n’abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI bose. Uyu munsi witabiriwe kandi n’abiyeguriye Imana banyuranye, n’imbaga y’abakristu.
Muri iyi Misa Arkiyepiskopi yanahaye umugisha amavuta matagatifu azifashishwa mu gutagatifuza imbaga y’Imana uyu mwaka wose w’ubutumwa: amavuta y’abarwayi, ay’abigishwa no gutagatifuza amavuta ya Krisma. Amavuta ya Krisma akaba akoreshwa mu masakramentu matagatifu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko guhimbaza iyi Misa ari mu rwego rwo kwizihiza Misa y’iremwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti, hamwe no guha umugisha amavuta Matagatifu akoreshwa mu masakramentu, mu gutagatifuza abantu, n’ahantu
“Uyu munsi ku wa kane Mutagatifu, mu gitondo, turizihiza iremwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti, hamwe no guha umugisha amavuta Matagatifu akoreshwa mu masakramentu, mu gutagatifuza abantu, gutagatifuza ibintu dukoresha mu mihango mitagatifu, n’ahantu hatagatifu twitagatifuriza duhurira n’Imana”.
Yakomeje avuga ko Umusaserdoti atorerwa inshingano ishatu mu Kiliziya nk’uko babyibutsa kenshi mu itangwa ry’Ubusaserdoti, ari zo: kwigisha Ijambo ry’Imana inkuru nziza y’umukiro, gutagatifuza, no kuyobora abantu ku Mana.
Kwigisha bigamije kwigisha abantu kumenya urukundo rw’Imana ihishurira abantu mu Ijambo ryayo, kugira ngo barusheho gutunganira Imana, baharanira kubaho mu rukundo rwayo, ari rwo kwitagatifuza.
Kuyobora abantu ku Mana, ni ukubafasha mu mubano wabo n’ubusabane n’Imana. Ari byo kuyitunganira, no gutagatifuzwa, bakarushaho gusa n’Imana. Kugira ngo ishusho y’Imana umuntu yaremwemo, ishusho y’urukundo irusheho kugaragara mu buzima bw’abantu.
Arkiyepiskopi yakomeje avuga ko umuntu ari umunyantege nke, ko kamere ye yamugajwe n’icyaha cy’inkomoko. Ibi, bikaba ari yo mpamvu Yezu Kristu yaje kwitanga, kugira ngo amubere igitambo, amucungure, amukure ku ngoyi y’icyaha n’urupfu.
Muri uku gutunganira Imana no kwitagatifuza, Imana muri Yezu Kristu yahaye umuntu ibimwunganira mu ntege nke ze, ari yo masakramentu yunganira imbaraga nke ze, n’ubushake mu guharanira gutunganira Imana, no kurushaho kuyegera, no kugera ku mukiro wayo, kugira ngo ishusho ryayo ry’urukundo muri we rirusheho kugaragara”.
Yasobanuye ko amasakramentu agira ibimenyetso biyaranga: nk’amavuta n’amazi muri Batisimu, amavuta no kuramburirwaho ibiganza mu Busaserdoti, amavuta ku barwayi, n’ibindi.
Yakomeje asobanura kandi ko, umusaserdoti ari umuntu wasizwe amavuta matagatifu, agahabwa Roho Mutagatifu umuha ububasha bwo gutagatifuza imbaga y’abakristu, akoresheje amavuta n’ibindi bimenyetso bakoresha mu gutagatifuza abantu, ibintu, n’ahantu ho kwitagatifuriza. Bityo ko n’Imana yari yarateguye abantu ikoresheje abahanuzi uko izatagatifuza umuryango wayo.
Yongeyeo umuryango w’abakristu bose uko wakabaye ari umuryango wa gisaserdoti, ko ari umuryango w’abami, n’abahanuzi. Ariko noneho abasaserdoti bo begurirwa gukora umurimo wa Gisaserdoti bagahabwa ubutumwa n’ububasha bwo gutagatifuza imbaga y’abakristu. Aya mavuta yahawe umugisha akaba ari yo bakoresha mu gutagatifuza abantu babaha amasakramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa, Ubusaserdoti, n’Ugusigwa kw’abarwayi.
Ni amavuta asigwa umubiri, ariko ku bubasha bwa Roho mutagatifu umusaserdoti yiyambaza, agatagatifuza umutima na Roho y’uhawe amasakramentu, kugira ngo agire umukiro w’umubiri n’uwa Roho. Kuko umuntu ari umwe, umukiro we ukaba ari uw’umuntu wuzuye ku mubiri no ku mutima.
Arkiyepisjopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yibukije Abasaserdoti bose ko ari Yezu wabasangije ku busaserdoti bwe n’ubabasha bwe, kugira ngo bamubere amaboko akomeza gukoresha ngo akize abantu.
Avuga ko kugira ngo byose bigerweho bibasaba kwitanga batizigama, nk’uko banabisezerana mu masezerano yabo, kuri uyu munsi bakunze ko gusubiramo, kugira ngo bunge ubumwe n’umwepiskopi bajye bagura umuryango w’Imana ku bwa Batisimu n’aya mavuta, gutura igitambo cy’Ukaristiya, ukubahuza na Kristu Umusaserdoti mukuru, kunga abantu n’Imana muri Panetensiya, gutabaza abarwayi aya mavuta matagatifu, no gusabira imbaga y’abakristu bashinzwe, cyane cyane muri iki gihe hari abakristu hirya no hino bagorwa no kubona amasakramentu kubera ko zimwe muri Kiliziya zifunze, kwitanaga batizigama, kugira ngo no muri izo mbogamizi bashobore kubagezaho amasakramentu bashobore kuyahabwa no kwitagatifuza.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yavuze kandi ko Umusaserdoti yitagatifuza atagatifuza abakristu ashinzwe.
“Umusaserdoti yitagatifuza atagatifuza abakristu ashinzwe. Guhora twunze ubumwe na Kristu nk’ishami ry’umuzabibu, kugira ngo ubuzima bwa Kristu budusakaremo, nibyo bidutagatifuza, kandi bigatuma dukomera kuri Kristu, tugakomeza n’imbaga y’abakristu dushinzwe, ubuzima bwa Kristu uko turushaho kuba tumukomeyeho tumushamikiyeho, ubuzima bwe budusakaraho tukabaho ku bwe nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga ati “Ubu sinjye uriho, ni Kristu uriho muri njye”. Gutyo ubuzima bwe uko budusakaramo tugashobora kwera imbuto no kubusakaza mu bandi, mu butumwa bwacu dutagatifuza, kandi twubaka umuryango w’abakristu wunze ubumwe mu rukundo rwa kivandimwe”.
Kugeza ubu, Arkidiyosezi ya KIGALI ifite Abasaserdoti bwite 167 n’abandi basaserdoti bahakorera ubutumwa 37. Ikaba ifite Paruwasi 44.
Umwaka ushize Arkidiyosezi ya KIGALI yungutse abasaserdoti 2. Kuri ubu ikaba ifite Abadiyakoni 6.
Kuri uyu munsi, abasaserdoti 2 bizihije Yubile y’imyaka 50 bamaze bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti, barimo: Padiri André KIBANGUKA, na Padiri Theoneste NKERAMIHIGO, akaba ari umupadiri w’umuyezuwiti, barihawe mu mwaka 1976. Bakaba bangana na Arkidiyosezi ya KIGALI, kuko yavutse muri uyu mwaka.
Abandi basaserdoti 4 bari mu mwaka wa Yubile, bizihije Yubile y’imyaka 25 nabo bamaze bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti, barimo n’abari mu butumwa hanze, ari bo: Padiri Eric NZABAMWITA, Padiri Remy MVUYEKURE, Padiri Theophile TWIZERIMANA, na Padiri Innocent DUSHIMIYIMANA. Bakaba barahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti mu mwaka 2001.
Kuri uyu munsi kandi, Arkiyepiskopi wa KIGALI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, na Musenyeri André HAVUGIMANA, bizihije imyaka 55 bombi bamaze bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti, kuko barihawe mu mwaka 1971.
Kuri uyu munsi kandi Abasaserdoti bose basubiye mu masezerano yabo y’Isakramentu ry’Ubusaserdoti bahawe. Kuko uyu munsi ukaba ari umunsi mukuru ukomeye w’abasaserdoti bose.
