Ndashaka ko uwo munsi ubera roho zose ubuhungiro n’amirukiro cyane cyane iz’abanyabyaha…(Yezu abwira Mutagatifu Mama Fawusitina): Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku munsi w’Impuhwe z’Imana

Kuri iki Cyumweru cya gatatu cya Pasika, Arkiyepiskopi wa Kigali yayoboye igitambo cya misa yo guhimbaza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana ku ngoro y’impuhwe z’Imana i Kabuga. Uyu munsi mukuru usanzwe uba ku cyumweru cya kabiri cya pasika, ariko wimuriwe ku cyumweru cya gatatu cya pasika kubera guhurirana n’umunsi wo gutangira icyumweru cy’icyunamo. Mu nyigisho Arkiyepiskopi…

Read More

Dukomeze kugendera hamwe tumurikiwe na Roho Mutagatifu: Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa yasubukuye imirimo ya sinodi icyiciro cya kabiri

Uyu munsi muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa ya Nyamata habaye igikorwa cyo gusubukura imirimo ya Sinodi icyiciro cya Kabiri. Aho abakristu bahagarariye abandi mubyiciro bitandukanye baganiriye ku bibazo bya Sinodi. Iri huriro ryari ririmo Abagize inama Nkuru ya Paruwasi yose, Inama Ncungamutungo, Abayobozi b’amakomisiyo n’abari muri Komite zabo, abayobozi n’imiryango ya action gatolika, abayobozi b’amasantarari na…

Read More

Reba uburyo abakristu bitabiriye ari benshi misa y’uwa Gatatu w’ivu mu mafoto 100 muri Katedrali Saint Michel hamwe n’Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2024, Kiliziya Gatolika yatangiye igihe gikomeye cy’igisibo.Iki gihe kimara iminsi 40. Igisibo gitangira ku wa gatatu w’ivu. Igisibo ni igihe cyo gusenga, kwicuza no kwihana. Uyu munsi muri Arkidiyosezi ya Kigali, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda yasomye misa y’uwa Gatatu w’ivu muri Katedrali Saint Michel i…

Read More

Indi yubile y’impurirane muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda (2025):”Turangamire Kristu, Soko y’amizero,ubuvandimwe n’amahoro”(Ef 2,11-22)

Ubu ni ubugira kabiri muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hagiye guhimbazwa yubile y’impurirane. Mu mwaka w’i 2000, mu Rwanda, yubile y’imyaka 2000 y’Ugucungurwa kwa muntu yahuriranye na yubile y’imyaka 100 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda. Sinodi idasanzwe  yabaye umwanya mwiza wo kwitegura guhimbaza Yubile y’impurirane yo mu 2000.Ubu nabwo yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa…

Read More

“Urugo rube koko igicumbi cy’amizero”: Icyumweru cy’umuryango (kuwa gatatu 7/2 kugeza kuwa kabiri 13/2/2024)

Papa Fransisko, mu nyandiko “Amoris Laetitia” isoza Sinodi iherutse ku muryango, yongeye gukangurira abantu batuye isi gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha ugushyingirwa k’umugabo n’umugore. Buri wese agomba kuba ikimenyetso cy’impuhwe no kuba hafi y’imiryango idafite amahoro kuko “ibyishimo by’urukundo nyarwo mu muryango ari n’ibyishimo bya Kiliziya, inkuru nziza muri iki gihe”[1]. Muri urwo…

Read More

Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe! (Zaburi 133,1): Inyigisho ya Musenyeri Visenti HAROLIMANA itangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo 2024

Nyiricyubahiro yatangiye inyigisho atangarira ibitangaza by’Imana yifashishije amagambo ya Zaburi y’i 133,1 : Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!(Zaburi 133,1) Musenyeri ahereye ku ivanjili y’umunyasamariya w’Impuhwe (Lk 10,25-37) irimo insanganyamatsiko y’uy’umwaka: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,..,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”, yasobanuye ko umwe mu bahanga mubya bibiliya …

Read More

Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,…,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda(Luka 10,27) icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abakristu (18/1/2024-25/1/2024)

“Uyu munsi tariki ya 18/1/2024, dutangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu.Turusheho gusaba Imana kugirango ibyo duhuriyeho nk’abemera Kristu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk’uko twikunda”(Ubutumwa Arkiyepiskopi wa Kigali yagejeje kubemera Kristu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe…

Read More

Noheli: Umunsi w’ivuka ry’Umwami w’amahoro: Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali mu misa y’igitaramo cya Noheli

“Babyeyi, murere neza abana mushishikaye, mubatoza gukunda Imana no kuyubaha, mumenye iby’abana banyu bahugiyemo, ibyo bigishwa mu mashuri, no mumbuga nkoranyambaga; ejo natwe tutazatungurwa”. Noheli niwo munsi mukuru ukomeye ubaho ku isi ndetse nabo mu ijuru tuwizihiriza hamwe. Amateka y’isi yacu agizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere ni mbere ya Noheli, mbere y’ivuka rya Yezu….

Read More

Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri  nyamwinshi :Noheli umunsi wa muntu

Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, abakristu benshi ku isi bahimbaza umunsi mukuru wa Noheli: ivuka rya Yezu Kristu. Ni byiza kumenya inkomoko ya noheli ariko kandi ntitwavuga Noheli tutabanje kuvuga n’igihe gikomeye cya Adventi kidutegurira guhimbaza bikwiye uwo munsi mukuru wa Noheli Ibimenyetso bya Adiventi Amatara akoze urugori rwa Adventi: Urugori rwa adiventi rugizwe…

Read More

“Noheli nitubere impamvu y’ibyishimo”:uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu Iseminari nto ya Ndera

Kuri iki cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2023, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu Iseminari nto ya Ndera aho yakiriwe n’umuryango mugari wa seminari ugizwe n’abasaserdoti bahakorera ubutumwa, abaseminari, abarezi n’abahagarariye ababyeyi baharerera. Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro rwatangiye ku isaha ya saa tatu rutangizwa n’igitambo cya misa cyaturiwe mu nzu…

Read More