INTEGO Y’URUZINDUKO CARDINAL KAMBANDA YAGIRIYE MURI PARUWASI MUSHA

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 14/06/2026, yagiriye uruzinduko rwa gishumba (Visite Pastorale), muri Paruwasi MUSHA, ya Arkidiyosezi ya KIGALI, rwari rugamije kubasura no kubakomeza mu kwemera.

Yakiririwe muri Santrali yayo ya JANJAGIRO, kuko ikicaro cya Paruwasi gifunzwe. Abana 60 kandi bahawe Isakramentu rya Batisimu, 8 bahabwa Ukaristiya ya mbere.

Akihagera yakiriwe n’abapadiri bahakorera ubutumwa: Abbé Julien MWISENEZA (Curé), Abbé Léonidas TUYISENGE (Vicaire Économe), Abbé Jean Bosco GAKIRAGE (Vicaire dominical), n’abandi basaserdoti banuranye, barimo n’abandi bapadiri bo mu muryango w’Abafransiskani bitegura kuzakorera ubutumwa muri Paruwasi nshya ya NYAGASAMBU iteganywa kuvuka.

Nyuma ya Misa, Arkiyepiskopi yanagiranye inama n’abahagarariye inama nkenurabushyo ya Paruwasi, bamugaragariza ishusho y’uko Paruwasi ihagaze muri ibi bihe Kiliziya zifunzwe, uruhare rwabo mu kwiyubakira Kiliziya, aho bakeneye inkunga, na we abaha inama mu rwego rwo kugira barusheho gutera imbere.

Uru ruzinduko yahagiriye rwahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’Abalayiki, wizihijwe hirya no hino mu maparuwasi anyuranye mu nsanganyamatsiko igira iti “INSANGANYAMATSIKO: «MURI UMUNYU W’ISI, MURI URUMURI RW’ISI»(Mt 5,13-14)”.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa bwe, yabibukije ko Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu rugendo rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ndetse ko iyi Yubile bayigize iy’umuryango (Kuko ifite insanganyamatsiko igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’AMIZERO N’IYOGEZABUTUMWA”), aho imiryango bayitura urugo rutagatifu rw’i NAZARETI (rugizwe na Yezu, Mariya, na Yozefu), urugo Yezu yavukiyemo, rwareze umwana w’Imana, rukaba n’ikitegererezo cy’ingo zose.

Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA, yakomeje abasaba gutegura abana neza babaha uburere bwiza bukwiye, kuko iyo utegura umwana uba utegura ingo, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, Kiliziya n’abayobozi beza banyuranye b’ejo hazaza.

“Umwana rero kumutoza hakiri kare uba utegura urugo rw’ejo rwiza, uba utegura abalayiki beza b’ejo, uba utegura abapadiri beza b’ejo, uba utegura abihaye Imana beza b’ejo; ababikira abafurere, uba utegura abayobozi beza b’ejo b’igihugu, no mu nshingano zinhuranye. Niho hantu umutima wacu uba uri ku buryo bitubabaza iyo ingo zimeze nabi. Iyo ingo zimeze nabi Kiliziya irahungabana n’igihugu kiranyeganyega, nta mutekano, umutekano wa mbere ni mu rugo. Ingo nziza ni nazo zigira umuryangoreremezo ukomeye, imiryangoremezo ikomeye niyo yubaka Santrali, ni nay o dukesha kubaka Paruwasi”.

Yaboneyeho kandi, gushimira abalayiki ubutumwa bakora muri Kiliziya n’ahandi muri rusange, avuga ko ari bo bene ingo, asaba ko ingo z’abalayiki zihazagaze neza zikwiye kugira inama izindi zitameze neza.

Cardinal KAMBANDA yasabye kandi abakristu ba Paruwasi ya MUSHA kujya bafata umwanya wihariye bakarebera hamwe mu miryangoremezo yabo ingo zidafite amasakramentu bakazifasha kuyahabwa, kuko Paruwasi ya mbere ari umuryango w’abemera.

“Ndagira ngo umuryangoremezo mujye mwicara muvuge muti ubu ng’ubu ku ngo 12 dufite ingo zifite isakramentu nizingahe? Murebe muvuge muti kwa kanaka ntabwo basezeranye. Yarishyingiye, kwa kanaka bari batangiye kwigira umubano, muvuge muti twihaye umuhigo, buriya murimo muravuga Paruwasi, kubaka Paruwasi ndabigarukaho, Paruwasi ya mbere ni umuryango w’abemera. Ninaho hava amaboko”.

Yabasabye kujya bareba urugo ku rundi ikibura, kugira urugo rube urugo rutekanye rwa gikristu. Ingo zagaragaye zifite ibibazo bakabigeza kuri Padiri mukuru mu munsi w’ibibazo, abana barangaranywe badafite amasakramentu bagafashwa kuyahabwa, cyane cyane ko Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka w’Impuhwe z’Imana. Kuko mbere abana babaga baravutse ku babyeyi badafite Isakramentu biyigiraga bamaze gukura, ariko kuko ubu hariho umwaka w’Impuhwe z’Imana bagafashwa kuyahabwa, aho kugira ngo umubyeyi utarifite abangamire umwana umubyeyi wa Batisimu akishingira wa mwana.

Ababyeyi ba Batsimu bagafasha wa mwana kurerwa neza agakura mu bukristu, rwa rugero batabona ku babyeyi, umubyeyi wa Batisimu abunganire amenye wa mwana, amurere gikristu, ari nako afasha wa mu mubyeyi w’umwana w’umubiri, ntazategereze ko akura abone kwiyigira.

Yagaragaje kandi ko, aba bana iyo batinze guhabwa amasakramentu usanga babaza ababyeyi babo impamvu batinze kuyahabwa, bagasanaga biterwa n’uko ababyeyi batahawe isakramentu. Asaba ababyeyi kwirinda ko bategereza ko abana babo bakura bakaba aribo batangira kubibazaho.  

Yashimiye cyane uruhare rw’abalayiki bafite muri Kiliziya. Avuga ko kuko ingo ziri mu maboko yabo bakwiye kubafasha muri ubu butumwa, kubera ko bo barigisha ariko iyo bafatanyije bituma n’inyigisho, inama batanaga bagaragaza ko bishoboka.

Muri iki gihe, Arkiyepiskopi yasabye abalayiki kuba umunyu w’isi n’urumuri aho bari hose, ingo zabo zibe intangarugero aho bari hose, kugeza n’aho ingo zindi zitabanye neza zishobora kubaka ubufasha bwo kubagira inama bakabafasha, aho kugira ngo birukire mu nzego zo gusaba gatanya, kuko iyo bafitanye imibanire mibi bibagiraho ingaruka mbi hagati yabo, bikagera no ku bana babo.

Ibi, bikaba bikururira abana ingaruka mbi zirimo kuba ibirara, gutwita inda zitateganyijwe, kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, gutsindwa mu ishuri, biturutse kubibazo n’amakimbirane ababyeyi babo bafitanye mu muryango. Ugasanga abana babaye ibitambo by’amakimbirane bafitanye mu muryango.

Arkiyepiskopi, yijeje abakristu ko mu gihe cya vuba bagiye guhabwa Paruwasi Nshya ya NYAGASAMBU izabyarwa n’iyi Paruwasi ya MUSHA, ndetse igahabwa abapadiri bo mu muryango w’Abafransiskani 3 ku ikubitiro. . Abasaba gushyira hamwe imbaraga mu rwego rwo kwiyubakira Paruwasi.

Abamisiyoneri ba mbere bageze mu gihugu cya UGANDA mu mwaka 1879, naho mu mwaka 1886 ni abahowe Imana b’i BUGANDEA bishwe bahowe Imana.

‎Aba bahowe Imana b’i BUGANDE bose uko ari 22 barimo Karoli LWANGA, Andreya KAGWA na bagenzi babo, bose bakaba bari Abalayiki.

‎Hashyizweho itariki ngaruka mwaka yo kubibuka buri tariki 03/06, aho uyu munsi  wanashyizweho by’umwihariko kwizihiza umunsi mukuru w’Abalayiki, hibukwa ubutumwa n’uruhare rwabo muri Kiliziya.

‎Abalayiki ni Abakristu bose babatijwe (Ni ukuvuga abahawe isakramentu rya Batisimu bose.

Uruhare abalayiki bafite mu ikenurabushyo rya paruwasi byumwihariko aba Paruwasi ya MUSHA, harimo: gutegura abana bigira amasakramentu iwabo mu miryango remezo, gusura abarwayi n’abageze mu za bukuru bagemurirwa ukarisityia, bikorwa n’abagabuzi b’ingoboka, gukora ibikorwa by’urukundo kuri abo barwayi, abakecuru n’abasza bazahajwe n’izabukuru ndetse n’abandi batishoboye binyuze cyane cyane mu miryango y’agisiyo Gatolika, n’indi miryango y’abasenga ikorera ubutumwa muri kiliziya Gatorika ya paruwasi, kwitungira paruwasi, aho ubu bafite gahunda yitwa mudusure tubasure, aho abakristu basura abapadiri mu rugo rwabo, abapadiri nabo bagasura abakristu iwabo mu miryango, aha hose hagatangwamo ituro ryo gushimira imana bigamije gutunga paruwasi, kwitabira imiryango remezo, guhesha amasakaramentu, kwitabira ingendo nyobokamana ku rwego rwa Arkidiyoseze ndetse na paruwasi, gusura abakristu baguye n’abandi batarahabwa amasakaramentu, bakaganirizwa ku by’ingoma y’ijuru.

Abakristu ba Paruwasi ya MUSHA bagaragarije Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA aho imyiteguro ya Yubire ya Arkidiyoseze, aho muri gahunda y’imyiteguro ya yubire ya arkidiyosezi, aho mrui ku wa 16 ukuboza 2025 bakiriye urumuri rwashyikirijwe padiri mukuru wa paruwasi, nawe arushyikiririza uhagarariye abalayiki kuri paruwasi, hamwe n’ibindi byiciro: imiryango y’agisiyo gatorika n’andi matsinda y’abasenga, amakomisiyo atandukanye, abayobozi b’amasantarari na sikrisare.

Uru rumuri bakomeje kurugeza mu bandi bagize ibyiciro bitandukanye: abaririmbyi, urubyiruko, imiryango y’agisiyo gatorika, ku buryo bageze ku rwego rwo kugera urugo ku rundi.

Uku kugeza urumuri mu byiciro bitandukanye byeze imbuto, aho: abakristu bari baraguye babyutse, abatarahawe amasakaramentu atandukanye barayahawe, hari abaturutse mu yandi madini, imiryango yongeye kwiyunga, kwegeranya inkunga yo gukomeza kubaka kiriziya ya paruwasi, binyuze muri gahunda yo gushimira imana.

Uru ruzinduko rwanitabiriwe n’inzego bwite za leta, zahagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa JANJAGIRO, David MUHIGIRWA, abiyeguriye Imana banyuranye, n’imbaga y’abakristu.

Paruwasi ya MUSHA ifite abakristu basaga 18 000, bibumbiye muri santrali 4.