PARUWASI CATHÉDRALE SAINT MICHEL YAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 50 IMAZE ISHINZWE

Paruwasi Cathédrale Saint Michel, ya Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/08/2026, ku munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, yahimbaje Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe (1976 – 2026), mu gitambo cy’Ukaristiya cyo gushimira Imana cyatuwe na, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

‎Ibi birori, byanitabiriwe n’abandi Bepiskopi banyuranye 4: Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, umushumba wa Diyosezi ya UVILA, ho mu gihugu cya RDC, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Jérôme GAPANGWA, n’umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Musenyeri, Serevelie NZAKAMWITA. 

‎Kuri uyu munsi kandi, abakristu 4 bayo bahagariye abandi bizihije Yubile y’Imyaka bamaze bahawe Isakramentu rya Batisimu, Arkiyepiskopi anabashyikiriza impano ya Bibiliya Ntagatifu bahawe. Chorale de KIGALI, yanaririmbye mu gitambo cy’Ukaristiya nayo yizihije Isabukuru 60 imaze ishinzwe.

Arkiyepiskopi, yavuze ko bashimira cyane abakurambere bashinze Arkidiyosezi bakayiragiza Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru bamurikiwe na Roho Mutagatifu, bigatuma bahabwa umurinzi w’ikirenga wakomeje kubaherekeza muri iyi myaka, bakaba babishimira Imana n’umubyeyi Bikira Mariya.

“Turashimira Imana kubera uyu mubyeyi Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru yarashatse kuba umurinzi n’umuvugizi, Roho Mutagatifu akamanukira abakurambere bacu bakabishyira mu bikorwa bamuragiza Diyosezi yacu kuva ishingwa, hakaba hashize imyaka 50, ibyo dukora byose nta kiza umuntu ashobora gukora atayobowe na Roho Mutagatifu. N’abakurambere bacu bahisemo kuragiza Diyosezi yacu Bikira Mariya ajyanwa mu ihuru ni uyu Roho Mutagatifu dushimira, nabo tubashimira uko bumviye Roho Mutagatifu bakabishyira mu bikorwa, tukaba twarahawe umurinzi w’ikirenga wakomeje kuduherekeza muri iyi myaka, turabishimira Imana nayo, hamwe na Bikira Mariya”.

Yavuze kandi ko Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana Ingabire yabahaye n’impuhwe bagiriwe. Yubile, Nyagasani yayishyiriyeho kugira ngo abantu bajye bibuka gushimira Imana, no kuzirikana uruhare rwayo mu buzima bwabo, kuko abantu bageraho bakirara bakibagirwa Imana, Yubile ikabibutsa gusubiza amaso inyuma bakazirikana ko ari yo bakesha byose.

Uretse ibi kandi, Arkiyepiskopi yagaragaje ibihe bibi banyuzemo muri iyi myaka 50, birimo Genocide yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, ariko ko bataheranywe n’amateka, ahubwo ko bimirije imbere kwiyubaka.

“Ni igihe cy’imbabazi n’impuhwe, twanyuze muri byinshi muri aya mateka, mu myaka 50 tugera habi, navuga ngo mu ndiba y’amabi yose, amahano ya Genocide yakorewe Abatutsi, n’ingaruka zayo tugihanganye nazo, tugashimira Imana ko itadutereranye, ko twabanye nayo muri urwo rugendo, muri iyi nzira y’umusaraba, ikagenda idufasha kubyuka ngo twongere dusane umuryango w’abemera, ngo ntiduheranywe n’amateka, tukaba twimirije imbere kwiyubaka no gutanga umusanzu wacu nk’abakristu”.

Asaba ko Umubyeyi Bikira Mariya we ubavuganira mu ijuru ababera ikitegererezo n’amizero, akabajya imbere, bagakomeza kumurangamira, kandi Imana igakomeza gusingizwa, n’umukiro wayo ugataha mu bantu bayo.

‎Paruwasi ubwayo yavuzetse 1963, iragizwa Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru. Naho ishingwa rya Paruwasi Cathédrale Saint Michel, nk’igicaro gikuru cya Arkiyepiskopi, ari naho hari intebe ye ryabaye mu mwaka 1976, iragizwa Mutagatifu Mikayile (Saint Michel). 

Mukwizihiza iyi Yubile y’Imyaka 50 Paruwasi Cathédrale imaze ishinzwe abakristu bahagariye abandi baturutse muri buri Paruwasi zigize Arkidiyosezi uko 44, mu mutambagira baje bafite utubendera duto tw’ibendera rya Kiliziya twanditseho amazina ya Paruwasi yabo, bayashyira ahantu hamwe bateguye imbere ya Alitari, nk’ikimenyetso cy’ubumwe bafitanye.

Paruwasi Cathédrale Saint Michel isengerwamo n’abakristu bose mu mu turere tugize umujyi wa KIGALI, n’abaturuka mu tundi turere two mu nkengero z’umujyi biyumvamo ko ari abakristu bayo.

Ishingwa icyo gihe hari Paruwasi 17, ariko ubu ziakaba zimaze kuba 44. Abasaserdoti bari 22, ariko ubu abasaserdoti bwite ba Arkidiyosezi ya KIGALI bakaba bamaze kuba 168, n’abiyeguriye Imana benshi. Abakristu bari 235 354, ubu bakaba 835 278 dushingiye ku ibarura ryo mu mwaka ushize.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.