ABANA BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BAKOREYE URUNGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO BARI KUMWE NA ARKIYEPISKOPI

Abana 3409 ba Arkidiyosezi ya KIGALI, baturutse hirya no hino mu ma Paruwasi yayo anyuranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/08/2026, bakoreye urugendo Nyobokamana ngaruka mwaka ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, ho muri Diyosezi ya GIKONGORO, bahekejwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

‎Uru rugendo Nyobokamana abana barukoze mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976 – 2026).

‎Abana barukoze bayobowe n’insanganyamatsiko igira iti ” DUTOZWE INZIRA Y’UKWEMERA TUKIRI BATO TUZASAZA TUKIRI BATO”.

Arkiyepiskopi, mu butumwa bwe yabagejejeho, yavuze ko intego nyamukuru baje baje gushimira Imana muri uyu mwaka wa Yubile impano zinyuranye yabahaye zifitiye akamaro Kiliziya ndetse n’igihugu.

“Twaje kugira ngo dushimire Imana muri uyu mwaka wa Yubile, dufite byinshi dushimira Imana, turashimira Imana mwebwe abana Imana yaduhaye mu miryango yanyu, turshimira impano Imana yabahaye. Buri mwana Imana iramurema ikamuha impano zinyuranye: mwabonye abaririmbyi hano, mwabonye abasizi, umuvugo, mwabonye abana babyina, n’izindi mpano nyinshi mwifitemo. Izo zose ni impano Imana yabahaye tubashimira, kandi izo mpano tukaba tugira ngo uko mukura zizarusheho kujya mbere, zizabagirire akamaro, zizagirire akamaro imiryango yanyu, zigirire akamaro Kiliziya, zigirire akamaro igihugu”.

Ashingiye kuri uru rugendo Nyobokamana bakoreye i KIBEHO rubafasha kurushaho kwizihiza neza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, bakaba barukoze mu gihe Arkidiyosezi iri mu mwaka w’iyi Yubile, ndetse irimo kugenda iyizihiza mu byiciro binyurane, yabwiye aba bana ko ari Yubile ya mbere bizihije, kuko bakiri bato. Asobanura ko ariko ko ari n’umwanya mwiza wo kuzabafasha kuzategura izindi ziri imbere nka: Yubile y’imyaka 75, 100, gutyo gutyo, kuko abenshi bazaba bakiriho, bazaba bayizihiza barabaye bakuru, abakuru ubu bo bakazaba barashaje, abandi batakiriho.

Yababwiye ko Yubile itaha izaba ari iyabo. Bazaba bafite ubuhamya bukomeye bwa Yubile, ndetse ko ari bo bazaba ari inshuti z’abana icyo gihe, bazaba barabaye abantu banyuranye mu nzego zinyuranye: abapadiri, ababikira, ababyeyi, n’abandi, bakaba ari bo bazana abana bano i KIBEHO mu rugendo Nyobokamana.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi ko urugendo Nyobokamana rufite uruhare rukomeye mu gutanaga uburere bwiza bifuza ku bana.

“Bwa burere twifuza ngo mukure neza, n’urugendo Nyobokamana ruri muri ubwo burere, ndetse n’abandi bana mu muryango wa Israheli babazanaga mu rugendo Nyobokamana, rutwibutsa ku isi hano turi mu rugendo tugana Imana. Urugendo Nyobokamana ni isomo rikomeye ritwigisha, ni yo mpamvu kuva cyera abakurambere bagiraga urugendo Nyobokamana ku ngoro y’Imana, rutwibutsa n’uko n’ubuzima bwacu bwose ari urugendo tugana Imana”.

Yashimiye kandi uruhare ababyeyi bagira mu burere bw’abana, abasaba gukomereza aho, cyane cyane Yubile ya Arkidiyosezi bayigize iy’umuryango, ibi bikaba binashimangirwa n’insanganyamatsiko yayo. Avuga ko umuryango ufite ubutumwa bw’ibanze bwo kurera abana neza barerera Imana. Kugira ngo bakure neza babereye Imana n’umuryango. Uko babarera akaba ari nako bazabasajisha.

Yasabaye abana kujya mu miryango ya agisiyo Gatolika, bakaba: abahereza, inkoramutima z’Ukaristiya, Pueri Cantores, n’indi, kuko bafasha ikoraniro gusenga, ndetse bikabafasha no gukura neza. Byunganira uburezi bwo mu ishuri, kandi bikabafasha no gutunganira Imana.

Yashimiye cyane kandi na Musenyeri Eugene wabakiriye kuri iyi Ngoro ya Bikira Mariya.

Kuri uyu munsi, zone pastorale ya RWANKUBA yari ifite urumuri muri uyu mwaka w’ubutumwa uri kugana ku musozo, yarushyikirije zone pastorale ya NYAMATA nayo ikazagira uruhare mu gutegura liturujiya y’urugendo nyobokamana rw’umwaka utaha.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.