CARITAS NA CDJP KIGALI BYAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 50 BIMAZE BIKORA IBIKORWA BYO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATISHOBOYE NO GUTABARA ABARI MU KAGA

Komisiyo y’Iterambere ryuzuye rya muntu (CARITAS KIGALI na CDJP KIGALI), kuri iki cyumweru tariki ya 30/08/2026, yahimbaje Yubile y’Imyaka 50 imaze ikora ibikorwa by’impuhwe: guteza imbere imibereho y’abatishoboye no gutabara abari mu kaga, muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu birori byabereye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Batista / KICUKIRO.

Uyu munsi kandi wahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanaga wahariwe kwita ku biremwa, washyizweho n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Francisco.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko kwizihiza iyi Yubile ari mu rwego rwo kwizihiza ibintu bitatu bifitanye isano ndetse byuzuzanya: urukundo CARITAS, Ubutabera n’Amahoro, n’ibidukikije. Byose bikaba bishingiye ku rukundo nyakuri n’ubutabera.

“Muri uyu mwaka twizihiza Yubile ya Arkidiyosezi mu biciro binyuranye bigize ubuzima bwacu n’ubutumwa bwacu, uyu munsi tuje kwizihiza Yubile ya CARITAS, Ubutabera n’amahoro, turihiza kandi umunsi mpuzamahanga Papa Francisco ya shyizeho w’ibiremwa, ni ukuvuga kwita ku bidukikije. Ibi bintu uko ari bitatu: urukundo CARITAS, Ubutabera n’Amahoro, n’ibidukikije bifitanye isano kandi bikuzuzanya.  CARITAS ni ijambo ry’ikiratini buvuga urukundo, urukundo rushyizwe mu bikorwa, rukaba ibikorwa by’urukundo n’ibikorwa by’impuhwe, gufashisha abakene n’imbabare ibyo dufite tukabasangiza, no kubatabara, byose bikaba bishingiye ku rukundo, urukundo nyakuri n’ubutabera”.

Arkiyepiskopi yagaragaje ko Mutagatifu Agustini, umuhanga wa Kiliziya we yagaragaje ko urukundo mu mateka ya muntu, n’umutima wa muntu usanga rugizwe n’impande ebyiri ahora aringaniza: hari ugunda Imana ku buryo umuntu yiyibagirwa, Imana ikaba ari yo iza mbere mu buzima bwe, iza mbere y’ibindi, n’abandi, ibindi bikaza nyuma y’urukundo rw’Imana. Hakaba n’urundi ruhande rw’umuntu wikunda Imana n’abandi bakaza nyuma, we ari we uri imbere mu Rukundo rwe, ashyize imbere ukwikunda.

Iyo umuntu yikunda kurusha Imana, arikunda kurusha abandi, arikunda kurusha ibindi, icyo gihe bibyara amahari, bikabyara ivangura n’amacakubiri. Umuntu wikunda aravuga ati: ni abanjye, umuryango wanjye, icyenewabo, ubwoko bwanje, irondakoko, igihugu cyanjye (Nationalisme), abo guhuje ibara (Rasisme). Izi sizime zose biba biganisha ku kwikunda (Kwikunda njye n’abanjye). Ibi bikabyara ivangura, amacakubiri, ukwikuza, akarengane, umururumba, ubusambo n’amakimbira, ndetse n’intamabara, bikototera n’ibidukikije, kuko abyangiza ku nyungu ze.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko iyo umuntu akunda Imana kuruta byose, ikaba ari yo iza mbere mu buzima bwe, bituma agira indangagaciro z’ubumuntu. Kuko Imana ari urukundo, gukunda Imana bikaba ari ukumenya urukundo nyakuri no kubaho mu rukundo rutavangiye.

“Ariko iyo umuntu akunda Imana kuruta byose ikaba ari yo iza mbere mu buzima bwe, bituma agira indangagaciro z’ubumuntu. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Ishusho y’Imana uko irushaho kugaragara niko arushaho kuba umuntu w’indangagaciro. Gukunda Imana mbere ya byose bituma agera ku bumuntu, n’urukundo rwuzuye. Kuko Imana ari urukundo, gukunda Imana ni ukumenya urukundo nyakuri no kubaho mu rukundo rutavangiye, icyo gihe rero ubumuntu bwe n’ibikorwa bye bigira agaciro yita ku bandi, kubahereza akabagirira akamaro, akabakiza mu rugero rwa Yezu Kristu, we waje kuduhishurira urukundo, ndetse akatubera urugero mu buzima bwacu, kuko yabayeho mu mateka yacu. Aba umuntu w’ubutabera n’amahoro, akaba umubibyi w’amahoro iyo umuntu ashyize imbere urukundo rw’Imana”.

Yavuze kandi ko, iyo umuntu ashyize imbere urukundo rw’Imana, mu gukunda Imana akunda abandi abakundira Imana, akabakunda agiriye Imana, agakunda ibidukikije akabyubaha, kuko abigiriye Imana, akabibungabunga kubera urukundo akunda Nyiribiremwa.

Mu rukundo rw’Imana byose bihuriramo, ibindi byose biziramo iyo umuntu akunda Imana, bigatuma ashobora gukunda: abavandimwe, imbabare n’indushyi, ku bitaho, bigatuma aba umuntu w’amahoro n’ubutabera, bituma kandi aba n’umuntu wita no kubidukikije, akagira n’ubutabera mu mubano cyangwa no gukoresha ibidukikije.

Iyi Yubile kandi, yizihijwe mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo, ibikorwa, amasomo n’icyerekezo bya CARITAS KIGALI na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP KIGALI), byagiye bikorera mu bihe bitandukanye muri iyi myaka 50 (1976 – 2026), kuva Arkidiyosezi ya KIGALI yashingwa.

Wabaye umwanya kandi wo gushimira Imana kubera urugendo rurerure rwakozwe mu gukorera umuntu, cyane cyane umukene, utishoboye n’uwahuye n’ibibazo bitandukanye.

Ni n’umwanya wo kwibuka abantu benshi bagize uruhare muri uru rugendo: Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abakristu, abakorerabushake, abafatanyabikorwa, inzego za Leta n’abantu bose bemeye gutanga umusanzu wabo kugira ngo ubutumwa bw’urukundo, ubutabera n’amahoro bugere ku bantu.

Amateka y’ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi bya Kiliziya Gatolika mu gice cy’ubu cyitwa Arkidiyosezi ya KIGALI yatangiye mbere y’uko Arkidiyosezi ya KIGALI ishingwa mu 1976. Ibikorwa byo gufasha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu gice cyaje kuba Arkidiyosezi ya KIGALI, byatangiye kugaragara mu myaka ya 1959, mu gihe u RWANDA rwari ruhanganye n’ibibazo by’imibanire y’abanyarwanda, aho bamwe bavanywe mu byabo, bakoherezwa mu karere ka BUGESERA batagira kirengera.

Ni muri icyo gihe, Kiliziya gatolika mu RWANDA yashyizeho urwego rwo kubafasha kugira ngo babone iby’ibanze kugira bituma babaho; uru rwego batangiye barwita SECOURS CATHOLIQUE, rukaba ari rwo rwaje kuvamo CARITAS Rwanda. 

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, CDJP, na yo ifite amateka akomeye mu butumwa bwa Kiliziya mu Arkidiyosezi ya KIGALI. Yavutse mu gihe igihugu cyari mu bibazo bikomeye by’amacakubiri, umutekano muke, intambara n’akarengane. Inshingano yayo yari iyo kugira uruhare mu kubaka umuryango ushingiye ku cyubahiro cya muntu, ubutabera, amahoro n’ubwiyunge.

Mu Arkidiyosezi ya KIGALI, icyemezo cyo gushinga Komisiyo Diyosezena y’Ubutabera n’Amahoro cyafashwe mu nama ya Presbyterium yo ku itariki ya 3 n’iya 4/02/1992, mu gihe u RWANDA rwari mu bihe bikomeye by’intambara, umutekano muke, akarengane, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amacakubiri.

Abapadiri b’iyo Presbyterium babonye ko Kiliziya itashoboraga kurebera ibyo bibazo, ahubwo ko yagombaga gutanga umusanzu wayo mu kugarura ubutabera, amahoro n’ubwiyunge. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu butumwa bwabaye ngombwa kurushaho. Habaye gukomeza guherekeza abantu bafite ibikomere by’amateka, guteza imbere ibiganiro, kubaka ubwiyunge, gufasha abantu kongera kwizigirana no kwigisha umuco w’amahoro.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.