Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, Papa Fransisiko yakomeje ikiganiro mbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko ijyanye no guhitamo umurongo w’ubuzima.
Kuri uyu munsi yashimangiye ko umuntu akwiye guhuza ubuzima bwe n’ugushaka kw’Imana. Ni ubuhe buryo twasomamo igitabo cy’ubuzima bwacu tukabasha no kubonamo ugushaka kw’Imana.
Ashingiye ku magambo ya Mutagatifu Agusitini ugira ati” isuzume wowe, wowe ubwawe”. Papa Fransisiko yavuze ko amateka y’ubuzima bwa buri wese ari igitabo cy’agaciro twahawe. Ikibabaje nuko bamwe batabyitaho nyamara bashobora kubonamo ibyo dushaka tunyuze mu zindi nzira.
Papa Fransisiko agereranya uko gusoma amateka y’ubuzima bwacu nko kwegeranya amasaro y’agaciro kandi ahishe Nyagasani yabibye mu butaka bw’ubuzima bwacu. Ikiza kirahishe kandi kiratuje, bidusaba gushakashaka buhoro buhoro kandi tugahozaho, kuko uburyo bw’’Imana burazimije kandi ntibukoresha igitugu.
Papa Fransisiko aradushishikariza kugira umuntu dusangiza ubuzima bwacu kuko bidufasha kubonamo ubukungu buhishemo. Papa aradusaba no kwigira ku buzima bw’Abatagatifu: ni uburyo bw’agaciro budufasha kubona inzira z’Imana mu buzima bwacu. Ubuzima bw’Abatagatifu buraducyebura kandi bukatwereka inzira nshya dukwiye kunyura. Ubuzima bw’Abatagatifu tubwigiramo kubona ibitangaza bito bito Nyagasani adukorera buri munsi
Papa yashoje inyigisho ye, avuga ko amateka y’ubuzima bwacu, uruhererekane rw’ihumure n’agahinda, yandikwa n’ugushaka kw’Imana kuvugira mu mutima wacu kandi tukaba dusabwa kwiga kugutega amatwi.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali